Mu mugoroba wo kuri uyu wa 5 tariki 08/12/2017 ni bwo muri Kigali Serena Hotel habereye igitaramo cya Kigali Jazz Junction, Masamba na Neza bafatanyije na Neptunez Band bakaba basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.
Neza Patricia Masozera ni umuhanzi w’umunyarwanda ariko ukorera umuziki muri Nijeriya ndetse yitabiriye Kigali Jazz Junction nyuma y’igihe gito atsindiye igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika (Most Promising Artist in Africa) muri Afrima, yacyegukanye ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye barimo na Mr. Eazi. Uyu mukobwa yageze ku rubyiniro nyuma ya Neptunez Band ikunze gucuranga muri Kigal Jazz Junction. Iyi band yabanje icuranga indirimbo ziganjemo iza noheli.
Neptunez Band
Neza ageze ku rubyiniro yari yishimiwe, ahera ku ndirimbo yo gushimira Imana, akurikizaho zimwe mu ndirimbo ze ndetse aza no kuririmba ‘Everything I do’ ya Bryan Adams avuga ko ayiririmbye mu rwego rwo guha icyubahiro nyirakuru witabye Imana. Yakomeje aririmba indirimbo zitandukanye ariko afashwa na Neptunez Band yashimiye ubuhanga. Kuririmba byaherekezwaga no kubyina umuziki buhoro, Neza anavuga ko nta muntu wakumva ibyishimo afite byo gutaramira abanyarwanda.
Neza ku rubyiniro
Avuye ku rubyiniro hakiriwe Masamba Intore wakomewe amashyi menshi. Yaririmbye nyinshi mundirimbo ze zakunzwe nka Kanjogera, Jenga Taifa Lako, Rwagihuta n’izindi nyinshi. Ubwo yaririmbaga, abantu batandukanye barimo Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome bizihiwe bagana imbere bacinya umudiho wa Kinyarwanda biratinda. Mu byo Masamba yagarutseho cyane ni ugushimira abatoye perezida Paul Kagame ndetse anaririmba ko abanyarwanda bafite umugisha kuba bamufite.
Masamba Intore
Reba uko igitaramo cyagenze mu mafoto:
Neza yamanutse ajya kuririmbana n'abafana
Masamba Intore mu ndirimbo ze zo mu njyana gakondo
Julius Kayoboke ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa nawe yari yaje muri Kigali Jazz Junction
Umudiho wacaga ibintu
Moses Abindabizemu ushinzwe iby'ubucuruzi muri Airtel
Amafoto: Ashimwe Shane Constantin & Abayo Sabin/ Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO