RFL
Kigali

Mu gihe habura iminsi mike ngo PGGSS8 itangire Young Grace ari guhura n’ibizazane birimo n’uburwayi bukomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2018 8:10
0


Muri iyi minsi abahanzi icumi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani bari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cya mbere cy’iri rushanwa kigomba kuzabera mu karere ka Gicumbi, icyakora nubwo abandi bari mu myiteguro Young Grace we ntiyorohewe n’ibizazane amazemo iminsi.



Uyu muhanzikazi ubusanzwe uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop mu minsi ishize nibwo yashyize hanze amafoto yambaye imyenda ya Rayon Sport ndetse iriho ikirango cya Skol, ibi bivugwa ko bitashimishije abayobozi ba EAP na Bralirwa bahise bamufatira ibihano birimo kumukata umushahara w’ukwezi kumwe mu mezi ane yari kuzahembwa. Iki ni kimwe mu bishobora guca intege umuhanzi mu gihe nyamara yitegura irushanwa rikomeye nka PGGSS. Icyakora iby’iki kibazo ubuyobozi bwa EAP isanzwe itegura PGGSS bwirinze kugira icyo bubitangazaho.

Usibye ariko iki kibazo cyabayeho uyu muhanzikazi amaze iminsi arwaye indwara ituma atabasha kuvuga neza, iyi ndwara uyu muraperikazi arwaye ni Sinusites ndetse magingo aya zivanzemo na grippe biri gutuma uyu muhanzikazi atabasha kuvuga neza nkuko no kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 yakoze ikiganiro kuri radio 10 byumvikana ko ijwi ritameze neza ndetse agasohoka kuri radio ahita ajya kwa muganga.

Image result for Young GraceYoung Grace yizeye ko igitaramo kizajya kuba yamaze kugarura ingufu 

Uyu muhanzikazi wagiye kwa muganga bakamuha imiti nubundi magingo aya aracyarembye nkuko yabitangarije Inyarwanda ubwo yari avuye muri siporo ngo arebe ko yakoroherwa, aha Young Grace akaba yabwiye umunyamakuru ati” Ubu mvuye muri GYM kureba ko nakora siporo wenda nkoroherwa, icyakora nizeye neza ko ku wa Gatandatu ngomba gukora cyane ngashimisha abakunzi banjye kuko nizeye neza ko nzaba nakize.” Tubibutse ko irushanwa rya PGGSS8 rigomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 rikazatangirira mu karere ka gicumbi ahazabera igitaramo cya mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND