RFL
Kigali

Mu gihe gito cyane yinjiye mu muziki Hamisa Mobetto biragaragara ko ari umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/10/2018 7:52
0


Hamisa Mobetto wamenyekanye cyane nk’umunyamideri ndetse akaba yaranabyaranye n’abagabo babiri b’ibyamamare barimo umunyamakuru ndetse n’umuhanzi Diamond kuri ubu biragaragara cyane ko afite abafana batari bake.



Mu mpera z’ukwezi kwa 8 nibwo Hamisa Mobetto yashyize hanze indirimbo ye, amajwi yayo yitwa ‘Madam Hero’. Muri iyo ndirimbo yumvikana yifuza kuzaba umugore w’intwali aho agira ati “Nshaka kuba umugore w’intwali nka Yvonne Chakachaka, nshaka kuba umugore w’intwali nka Milam Makeba, nka Lupita Nyonge na Maman Samiah…Nsha kuzaba umugore wa mbere muri Afurika…”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze hagati mu kwezi kwa 9 hagaragaramo ibishushanya ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yatwitaga inda ya Diamond afite n’undi mwana w’umuhungu yabyaye mbere. Hamisa Mobeto agaragara yirukanwa mu nzu n’umugabo we afatanyije na nyirabukwe na muramukazi be. Icyo gihe aba afite umwana w’umuhungu ndetse anatwite inda nkuru. Abenshi bahise babona ishusho y’ibyabaye kuri Hamisa ubwo yari atwite inda ya Diamond maze Esma Platnumz afatanyije na nyina Sanura Sandra Kassim (Mama Dangote) ari we nyina wa Diamond ndetse na Diamond ubryo birukanye Hamisa kwa Diamond afite umwana we Dylan anatwite inda yatewe na Diamond agakubitwa na nyirabukwe na muramukazi we bakamujugunyira utwe akajya kwangara akabaho nabi.

Hamisa Mobetto yifuza kuba umugore w'intwari

Ikindi gice kigaragaza ibyabaye kuri Hamisa, ni aho aba acuruje mu isoko yarandavuye atarongera gucya nka mbere, maze umugabo we akamunyuraho ari kumwe na nyina, aha bisanishwa n’igihe Diamond yagiye mu iduka rya Hamisa maze nyina akaza kumukuramo amukurura cyane anamubuza kuzarisubiramo ukundi. Amashusho y’iyi ndirimbo arangira Hamisa yariyubatse ameze neza yarongeye gucya asigaye ari umucuruzi ukomeye uba mu nzu nziza ari byo bimwe mu byo aba yita kuzaba umugore w’intwari.

Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa imaze igiye hanze, amashusho y’iyi ndirimbo amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni, ubu ni 1,027,835 (Miliyoni imwe n’ibihumbi makumyabiri na birindi na Magana inani na mirongo itatu na batanu). Ibi rero bigaragaza ko uyu mugore wari ukoze indirimbo ya mbere akunzwe cyane ndetse ni nawe wa mbere muri East Africa ukoze aya mateka yo gusohora indirimbo ya mbere ikarebwa n’abantu bangana gutya mu gihe gito.

Hamisa

Indirimbo ya Hamisa Mobetto imaze kurebwa n'abantu batari bake

Kugeza ubu, Hamisa Mobetto ntaratangaza niba azakomeza kuba umuhanzi nk’uko se w’umwana we, Diamond ari umuhanzi cyangwa se bizarangirana n’iyi ndirimbo bigaragara ko yakunzwe. Gusa aramutse akomeje, yaba ari umuhanzi bigaragara ko akunzwe rwose. Turamwifuriza amahirwe masa.

Kanda hano urebe Madam Hero ya Hamisa Mobetto






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND