RFL
Kigali

Mu gahinda kenshi, nyirabukwe wa Katauti yahamije ko yari umukwe mwiza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/11/2017 17:56
1


Mu gihe mu Rwanda bashyinguraga Ndikumana Hamadi Katauti ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo, 2017, muri Tanzania nabo bari mu kiriyo cyuzuyemo amarira menshi. Nyina wa Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti yamuvuze ibigwi ahamya ko yamufataga nk’umwana we ndetse ko yakundwaga n’abato n’abakuru.



Muri iki kiriyo cyari gikoraniyemo abagore gusa, bari ahantu mu nzu bamwe barira abandi babahoza gusa ubona bafite agahinda kenshi. Nyina wabo wa Irene Uwoya witwa Rachel Mrisho yavuze ko urupfu rwa Katauti ari inkuru mbi cyane mu muryango. Yagize ati “Hamadi yadusigiye umwana Krish. Biradushenguye cyane nk’umuryango gusa Imana niyo ibizi, umukwe wacu twakundaga twese Hamadi, ntiyatoranyaga abana cyangwa abakuru, turamuririra.”

Katauti yatabarutse asize umwana w'umuhungu yabyaranye na Irene Uwoya

Nyina wa Irene Uwoya we yagize ati “Ndikumana, sinzi ngo mpere hehe, yari umukwe wanjye nkunda cyane, yari inshuti, byari byararenze no kuba umukwe, twabanye neza iminsi yose twavuganaga, yigeze kumbwira ngo twagakwiye kugira umutima wihangana ndetse ngo azihanganira iby’isi, nzaguma ndi umwana wanyu kugeza manutse mu mva none koko birangiye yinjiye mu mva.” Yakomeje agira ati “Umwana wanjye Hamadi, naramukunze, ni umwana w’umuryango, sinzi ikintu navuga. Naramuhamagaye nimero ye ntiyacamo nkeka ko ahuze, nohereza ubutumwa bugufi (message). Umwana wanjye Hamadi, se w’umwuzukuru wanjye Krish. Umukwe wanjye naramukundaga sinzi n’umuntu namugereranya. Umuryango wose uramuzi, yakundwaga, gusa Imana yamukunze kuturusha, Imana imuruhukirize mu mahoro. Sinzahwema kumusabira.”

Muri iyi nzu kandi harimo abandi bagore benshi bacuze imiborogo bamwe baryamye hasi, gusa Irene Uwoya ntiyagaragaje kurira cyane nk’uko byari bimeze ku bandi, umwana Krish we wabonaga atanamenye ibyabaye mu gihe aha bagore bari mu miborogo baririra se Ndikumana Hamadi Katauti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    imana imwakire mubayo kandimwihangane





Inyarwanda BACKGROUND