RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Mu bwitabire bukomeye, Charly na Nina bamuritse alubumu yabo ya mbere bise 'Imbaraga'-VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/12/2017 8:58
4


Umugoroba w’itariki ya mbere Ukuboza 2017 ni umunsi utazibagirana mu mateka y’umuziki wa Charly na Nina, mu gitaramo cyo kumurika alubumu yabo ya mbere abantu bakubise baruzura kugeza ubwo hari n’ababuze intebe zo kwicaraho burundu bareba igitaramo bahagaze.



Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa tatu mu gihe byari biteganyijwe ko gitangira saa mbili zuzuye, ibi bikaba bishobora kuba byatewe n’uburyo abantu batinze kwinjira kandi mu by’ukuri bahageze bakajya bitinza hanze y’inzu igitaramo cyabereyemo. Arthur wari MC muri iki gitaramo agitangira kuvuga abantu batangiye kwinjira, ubwinshi bwabo bukomeza kugenda butungurana ababishinzwe bajya no mu bubiko kuzana izindi ntebe ariko ntibyabujije abantu gukubita bakuzura ku buryo no kubona aho ukandagira byari ihurizo.

Sintex, umuhanzi ukizamuka ni we wabanje kuri stage aririmba indirimbo ze zitandukanye ziganje mu njyana ya Dancehall. Hakurikiyeho Andy Bumuntu waririmbye indirimbo ze ‘Ndashaje’ na ‘Mine’ ikunzwe muri iyi minsi. Andy Bumuntu yavuze ko ‘Mine’ yayanditse ari mu rukundo. Nyuma ya Andy Bumuntu hakurikiyeho DJ Pius winjiriye mu ndirimbo ye ‘Play It Again’ akurikizaho ‘Agatako’ afatanije na Dr Jose Chameleone.

Sintex ni we wabanje ku rubyiniro

Andy Bumuntu ngo yanditse 'Mine' ari mu rukundo

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko umuhanzi mukuru mu gitaramo ari we uheruka abandi bose baba bateganyijwe kuririmba, Charly na Nina bakoze umwihariko kuko bo bagiye baza ku rubyiniro hagati na hagati mu bandi bahanzi bagombaga kuririmba. Nyuma ya DJ Pius, bahise baza ku rubyiniro, babanjirijwe n'itsinda ry'ababyinnyi.Baje bambaye ibirenge n’imyambaro y’umukara bahera ku ndirimbo yabo ‘Ngwino’.

Urebye uko bitwaye ku rubyiniro, wabonaga baritoreje hamwe n'ababyinnyi babo. Nina yashimiye cyane abitabiriye igitaramo, avuga ko atatekerezaga mu buzima bwe ko yahagarara ku rubyiniro imbere y'imbaga y'abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo. Yagize ati "I swear to God; sinari nziko naba ndi hano" Baririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo zikunzwe nka Zahabu, Mfata, n'izindi nyinshi.

DJ Pius yabanjirije Charly na Nina ku rubyiniro

Arthur ateguza abantu ko Charly na Nina bagiye kuza, atebya ati "Ushobora kureba nabi bagafunga igitaramo utalaunchinze!"

Babanjirijwe n'ababyinnyi

Bageze ku rubyiniro

Yvan Buravan ni we wabakurikiye, mu rusaku rwinshi abakunzi be bamwakiriye ubwo yinjiraga mu ndirimbo Malaika. Sound yagezeho izamo akabazo ariko ntibyaca intege Buravan. Yavuze ko Muyoboke yamubwiye ko ‘Urwo Ngukunda’ afatanije na Uncle Austin ariyo yamuciriye inzira mu muziki (Breakthrough). Buravan yahise ahamagara Austin bafatanya kuririmba iyi ndirimbo. Hagati ya buri muhanzi n’undi umushyushyarugamba Arthur yanyuzagamo agatera urwenya.

Buravan imbere y'abafana

Yafatanije na Austin kuririmba 'Urwo Ngukunda'

Charly na Nina bagarutse ku rubyiniro mu myambaro miremire bahita baririmba indirimbo yabo ‘Imbaraga’ batuye ababyeyi barerera u Rwanda. Pastor P yabacurangiye Piano mu gihe baririmbaga iyi ndirimbo, bamushimiye bikomeye kuko ari we wabakoreye indirimbo yabo ya mbere. Baririmbye ‘Agatege’, imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane, mu njyana igenda gahoro. Nyuma baririmbye indirimbo zitandukanye zo gushimira Imana z’abahanzi ba gospel aho baririmbye Amahoro ya Gaby Kamanzi, Messiah ya Patrick Nyamitari n'indi yitwa Ku marembo y'ijuru ya Israel Mbonyi. Bavuye muri gospel bibukije abantu ko ari abanyarwanda, baririmba indirimbo za gakondo banafashwa na Jules Sentore.

Ni uku byari bimeze ubwo bagarukaga ku rubyiniro

Kimwe mu bintu bidasanzwe byabaye muri iki gitaramo ni uburyo Charly na Nina batunguwe bakerekwa amashusho akubiyemo uburyo bagiye bazamuka uhereye no muri Primus Guma Guma bafasha abahanzi, ibintu byarushijeho gukora ku mitima y’aba bakobwa ni ubuhamya bw’ababyeyi babo ndetse n’abo hafi mu muryango.

Bicajwe berekwa incamake y'aho bavuye n'icyo imiryango yabo itekereza ku buhanzi bwabo, bari batunguwe cyane

Juliana Kanyomozi wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo yashyize araza ibyishimo biba byose abantu barahaguruka batangira kubyinana nawe n’ubwo ataririmbye mu buryo bw’umwimerere. Yamaze umwanya uringaniye, aririmba indirimbo zitandukanye abantu bakunze harimo n’iza kera cyane agitangira umuziki. Yakurikiwe na Big Fizzo waririmbye semi-live nawe ashimisha benshi bakunze indirimbo ze mu bihe bitandukanye. Charly na Nina bamusanze ku rubyiniro bafatanya kuririmba ‘Indoro’, imwe mu ndirimbo zabiciye bigacika ndetse ikarebwa n’abantu benshi kuri YouTube. Kanda HANO urebe 'Indoro' ya Charly na Nina ft Big Fizzo. 

Juliana Kanyomozi imbere y'abafana 

Niwe gusa utaririmbye live

Yakurikiwe na Big Fizzo ku rubyiniro

Big Fizzo na Charly na Nina ku rubyiniro

Igitaramo cyasojwe ahagana saa sita n’igice, abantu bakeye ku maso bikubura bataha ubona ko banyuzwe n’imigendekere y’iki gitaramo wabonaga ko cyateguwe bihagije.

Andi mafoto menshi y'iki gitaramo, kanda hano.

Amafoto: Ashimwe Shane Constantin/Afrifame Pictures

REBA HANO VIDEO Y'IGITARAMO CYA CHARLY NA NINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc danny6 years ago
    barakaze
  • Alice6 years ago
    Byaribyizape aliko uwabakoreye make up (maquillage) yabiciyepe, mbegukuntu musanabi weéeee nizereko mutamuhembye, binyibukijagaphoto njyambonakuli whatsup kumugeni bakoreye make up nabi bakandikahongo “this is the result when the person who makes up you on your wedding day is the ex of your husbund”
  • Habiyaremye MICHAEL6 years ago
    Icyonavuga Kwabobahanzi Charly And Nina Bakomerazaho Barikubikoraneza Michael Wano Ug
  • manzi6 years ago
    WOWE UVUGA NGO BABAKOREYE MAKE UP MBI NGO BARASA NABI.. URIBESHYA CYANE UREBYE NEZA MU MAFOTO YAWE UTUNZE WASANGA NTANIMWE NZIZA KURUSHA IZI ZABO!! AHUBWO NJYE BYANTANGAJE UKUNTU BABAYE BEZA CYANE!IJAMBO RYAMBERE UHEREYE HO NI ''UWABAKOREYE MAKE UP''WASANGA UFITANYE IKIBAZO NAWE KUKO BIRASA NKAHO UMUZI. NDETSE UVUZE NKUMUNTU NAWE USANZWE UKORA MAKE UP ZABAHANZI UKABA WAGIZE ISHYARI KO UTABONYE ICYO KIRAKA. BIKURYE REROO





Inyarwanda BACKGROUND