RFL
Kigali

Mu buryo budasanzwe kandi butunguranye, Senderi agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ye

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:27/11/2015 9:42
0


Mu gice cy’amasaha macye cyane, mu buryo butunguranye umuhanzi Sender International Hit usanzwe uzwiho kugira udushya dutandukanye, agiye kumurika album ye mu gitaramo atigeze amenyesha abantu mbere hose nyamara akaba yari amaze igihe kirekire mu myiteguro, ibi ngo bikaba ari uburyo bwo kwerekana itandukanira.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, nibwo Senderi azakora igitaramo cyo kumurika album ye yitwa “Tekana”, iki gitaramo kizabera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali Senderi akaba amaze iminsi agitegura bucece ndetse akaba atarigeze abitangaza  mu bitangazamakuru, dore ko avuga ko yashakaga gutungura abafana be (surprise) akabataramira bakanasangira, kandi akaba yizeye ko abakunzi be badashobora kumutenguha.

Senderi yabwiye Inyarwanda.com ko azamurika iyi album ye guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba, akazayimurikira mu kabari bakunda kwita “Senderi Night” gaherereye i Nyamirambo mu bice bya Cosmos, imbere ya Sitasiyo ya Merez. Muri iki gitaramo cyo kumurika album ye, Senderi ateganya kuzasangira no kwishimana n’abakunzi be bagasoza umwaka wa 2015 neza.

Senderi ni umuhanzi usanzwe azwiho udushya dutandukanye

Senderi ni umuhanzi usanzwe azwiho udushya dutandukanye

Muri iki gitaramo kizaba guhera saa moya kugeza mu masaha ya mugitondo, Senderi azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Theo Bosebabireba, Ama-G The Black, Rafiki, Edouce, Samusure, Staff Sergent Robert, Itsinda rya TBB ndetse n’irya Two4Real, hamwe n’abandi bahanzi batandukanye bazamufasha gususurutsa abazitabira iki gitaramo

Uretse kuba kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000, Senderi azanaha inzoga abantu 200 ba mbere bazinjira muri iki gitaramo, cyane ko yatewe inkunga n’ikinyobwa cya Primus kubera uruhare adahwema kugaragaza mu kwamamaza iki kinyobwa cyane cyane mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star.

senderi

senderi

senderi

Senderi asanzwe azwiho umwihariko mu bahanzi mu bijyanye no kwamamaza cyane Primus

Senderi asanzwe azwiho umwihariko mu bahanzi mu bijyanye no kwamamaza cyane Primus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND