RFL
Kigali

Mu birori bya El Familia byabereye muri Ambassadors’ Park MC Tino yashimiye Dj Adams wababatuye mu bushishuzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/08/2018 14:23
0


Kuwa Gatanu w’iki cyumweru turi kuvamo i Gikondo muri Ambassador’s Park habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu umuryango w’abafana ba Auddy Kelly umaze ubayeho. Ni ibirori byitabiriwe n’abahanzi batandukanye ndetse n’abagize uwo muryango.



Abagize umuryango w’abafana ba Auddy Kelly, El Familia ba Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo bari bitabiriye ibi birori ku bwinshi ndetse n'abahanzi uko bagaragaraga ku mpapuro zamamaza iki gitaramo bari basesekaye muri Ambassadors’ Park i Gikondo. Umuhanzikazi Alyn Sano wagombaga kujya kuririmbira n’ahandi hantu nk’uko twabibatangarije ku wa Gatanu, yasusurukije abari bari aho mu ijwi rye ry’umwimerere ndetse na bagenzi be uko bagiye bajya ku rubyiniro babikora neza abantu barishima.

Auddy Kelly

Alyn Sano yitabiriye ibirori bya El Familia

Auddy Kelly

Umuhanzi Joe Ruti, murumuna wa Jules Sentore yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo mu buryo busa n’ubwa gakondo ndetse anaririmba imwe mu ndirimbo za Sauti Sol neza cyane. Ubwo Jules Sentore yahamagarwaga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ye ‘Warakoze’ maze murumuna we amusanga ku rubyiniro bafatanya gukaraga umubyimba mu buryo bubereye ijisho.

Auddy Kelly

Joe Ruti murumuna wa Jule Sentore

Ubwo Jules Sentore yabazwaga kuri Auddy Kelly n’uko amufata yagize ati “Auddy Kelly ni umuvandimwe wanjye. Ntituvuka hamwe ariko namumenye twese tukirangiza Secondaire. Twarakuranye duturanye inzu ku yindi, ababyeyi bacu babaye inshuti. Yatangiye muzika mureba nanjye ntangira muzika andeba, mu buzima twanagiranye inama nyinshi kandi nziza.”

Auddy Kelly

Jule Sentore na Murumuna we babyinanye

Itsinda rya Yemba Voice ryagaragaye muri iki gitaramo rihagarariwe n’abasore babiri gusa kandi tuzi ko ari batatu. Baririmbye ‘ Turakundana’ ndetse bakanyuzamo bakanabyina. Batangaje ko mugenzi wabo batari kumwe kuko yari yagiye mu zindi gahunda zifitiye inyungu itsinda ryabo.

Auddy Kelly

Yemba Voice bari babiri gusa

MC Tino we yageze ku rubyiniro abaza ati“Ese ko mutanshyira muri Group ya El Familia ariko ubundi? Munshyize muri group mwaba mubonye ijuru tayari. Nyirimo ariko simba muri group, kubera iki?” Agitangira kuririmba dore ko yagiye ku rubyiniro rutandukanye n’urwo abandi baririmbiyeho, MC Tino yahise abona Dj Adams, atangira kuvuga uburyo Dj Adams yakubise abantu hasi akiri umunyamakuru kuri imwe muri Radio za mu Rwanda. Yaboneyeho no kumushimira cyane agira ati “Waduhaye isomo musaza, ntitugishishura.”Muri bwa buryo bwa Tino bwo gusetsa yaserereje Peace Jolis ko yaririmbye 1 Million C’est Quoi kandi wasanga aba mu nzu iciriritse cyane.

Auddy Kelly

MC Tino yashimiye cyane Dj Adams

Mc Tino akiva ku rubyiniro hagiyeho Peace Jolis wakirijwe amashyi menshi nawe aza aririmba 1 Million C’est Quoi. Yaririmbye yishimiwe cyane ndetse anabazwa ibibazo birimo uko afata Auddy Kelly n’icyo yabwira El Familia ku munsi wayo ayifuriza ibyiza gusa ndetse aranayishimira.

Auddy Kelly

Peace Jolis yishimiwe aririmba Un Million C'est Quoi?

Auddy Kelly

Umuhanzi Gabiro Guitar yaririmbye mu ijwi rye ndetse aninjira mu bantu akajya abaririmbira abegereye bitandukanye n’abandi baririmbiraga ku rubyiniro. We yasabaga abacuranga gucecekesha ibyuma maze agakora mu nganzo akaririmbisha ijwi rye.

Auddy Kelly

Gabiro Guitar yaririmbaga ajya no mu bafana

Auddy Kelly

Abakobwa benshi bararize barasakuza cyane ubwo umuhanzi Andy Bumuntu yageraga ku rubyiniro dore ko nawe yasaga n’uwegera abafana akanabasuhuza mu ntoki n’ubwo harimo abatemeraga kumurekura mu buryo bworoshye. Yatangaje ukuri ku ndirimbo ze ebyiri, harimo ‘Mukadata’ avuga ko ari inkuru y'ukuri ku muntu w’inshuti ye. Yanyuze benshi muri rya jwi rye ritandukanye n’ay’abandi bahanzi bamenyerewe mu Rwanda. Yavuze ko agiye gushyira hanze indi ndirimbo izaba yitwa ‘Stay’.

Auddy Kelly

Andy Bumuntu muri rya jwi rye yarijije abana

Auddy Kelly

Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire yahamagawe ngo aririmbe, maze akigera imbere agira ati “Kuba turiho ni ukubera ko Imana yabishatse kandi icyo yavuze, izagikora.” Aline Gahongayire yaririmbye yishimiwe cyane ko yanyuzagamo akanabyina.

Auddy Kelly

Aline Gahongayire yabibukije ko kubaho bituruka ku Mana

Auddy Kelly

Auddy Kelly wakiriwe neza cyane n’abafana be ndetse bamwe bikabananira kwifata bakamusanga imbere bakaririmbana nawe bamufashe, bamwe barize cyane guhagarika amarangamutima yabo biranga birabananira. Yaririmbanaga akanyamuneza. Akigera ku rubyiniro yatangaje ko atari bubashe kuririmba atarabona Cake imbere ye (Umutsima). Cake ikoze nk’igitabo yegerejwe imbere maze Auddy Kelly wari wishimye cyane ahamagara abahanzi bose bari aho bajya ku rubyiniro bafatanya kuririmba bifuriza El Familia isabukuru nziza y’imyaka 5 uwo muryango umaze ubayeho kandi ukora.

Auddy Kelly

Auddy Kelly yari yishimye cyane anezerewe

Auddy Kelly

Auddy Kelly yashimiye cyane ababyeyi be bari banaje kumushyigikira, abahanzi bitabiriye ibi birori, abafana be by’umwihariko cyane ko ari bo bamutera imbaraga zo gukora, badahari ngo ntacyo yageraho. Yashimiye itangazamakuru rimufasha kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika n’abandi bantu bose bafite aho bahuriye n’ubuzima bwe nk’umuhanzi.

AMAFOTO:

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Auddy Kelly

Amafoto: Nsanzabera Jean Paul






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND