Kuwa Gatanu w’icyumweru tuvuyemo ni bwo habaye ibirori by’isabukuru y’imyaka itanu umuryango w’abafana ba Auddy Kelly, El Familia umaze ubayeho. Ibirori byitabiriwe n’abahanzi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abafana ba Auddy Kelly.
Abahanzi bose bari bari ku mpapuro zo kwamamaza iki gitaramo, bari bahari ndetse baranaririmbye. Muri ibi birori, umubyeyi wa Auddy Kelly yari ahari ndetse hari hari n’abandi benshi bo mu muryango wa Auddy Kelly.
Nyina wa Auddy Kelly n'abandi bavandimwe b'uyu muhanzi bari baje kumushyigikira
Akigera ku rubyiniro, Auddy Kelly wakiriwe neza cyane n’abafana be, aririmbana umunezero usesuye. Auddy yavuze ko adashobora kuririmba atarabona Cake (Umutsima w’isabukuru) imbere ye, bazanye Cake ikoze neza nkigitabo, kuri El Familia, ni igitabo kibumbatiye amateka yabo n’umuhanzi wabo bakunda cyane, Auddy Kelly. Yakoze mu nganzo afatanyije n’abandi bahanzi bose bari aho ndetse n’abafana be baririmba indirimbo y’isabukuru.
El Familia yashyikirije Auddy Kelly Cake ikozwe nk'igitabo
Muri ibyo birori rero, Uwimpuhwe Charmente umwe mu bakobwa babiri ba nyiri Ambassadors’ Park (Nzatunga Emmanuel) yakorewe ibirori by’isabukuru y'imyaka 16 y'amavuko. Abakobwa ba Nzatunga Emmanuel uko ari babiri, baracuranze baranaririmba bashimisha bikomeye abari muri icyo gitaramo. Uwimpuhwe Charmente yifurijwe isabukuru nziza y'amavuko mu maso y’ibyamamare bitandukanye ndetse banakatana umutsima w’isabukuru.
Abakobwa ba nyiri Ambassadors' Park, uwambaye umweru n'umukara uri gukata Cake ayifatiwe na Papa we yitwa Uwimpuhwe Charmente akaba ari we wagize isabukuru
AMAFOTO:
Abakobwa ba nyiri Ambassadors' Park bararirimbye baranacuranga
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo~Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO