RFL
Kigali

Mu birori by’isabukuru ya El Familia byitabiriwe na nyina wa Auddy Kelly, hizihijwe n’indi sabukuru y’umwana wa nyiri Amassadors’ Park

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/08/2018 12:08
0


Kuwa Gatanu w’icyumweru tuvuyemo ni bwo habaye ibirori by’isabukuru y’imyaka itanu umuryango w’abafana ba Auddy Kelly, El Familia umaze ubayeho. Ibirori byitabiriwe n’abahanzi batandukanye, abanyamakuru ndetse n’abafana ba Auddy Kelly.



Abahanzi bose bari bari ku mpapuro zo kwamamaza iki gitaramo, bari bahari ndetse baranaririmbye. Muri ibi birori, umubyeyi wa Auddy Kelly yari ahari ndetse hari hari n’abandi benshi bo mu muryango wa Auddy Kelly.

Ambassadors Park

Nyina wa Auddy Kelly n'abandi bavandimwe b'uyu muhanzi bari baje kumushyigikira

Ambassadors Park

Akigera ku rubyiniro, Auddy Kelly wakiriwe neza cyane n’abafana be, aririmbana umunezero usesuye. Auddy yavuze ko adashobora kuririmba atarabona Cake (Umutsima w’isabukuru) imbere ye, bazanye Cake ikoze neza nkigitabo, kuri El Familia, ni igitabo kibumbatiye amateka yabo n’umuhanzi wabo bakunda cyane, Auddy Kelly. Yakoze mu nganzo afatanyije n’abandi bahanzi bose bari aho ndetse n’abafana be baririmba indirimbo y’isabukuru.

Ambassadors Park

El Familia yashyikirije Auddy Kelly Cake ikozwe nk'igitabo

Muri ibyo birori rero, Uwimpuhwe Charmente umwe mu bakobwa babiri ba nyiri Ambassadors’ Park (Nzatunga Emmanuel) yakorewe ibirori by’isabukuru y'imyaka 16 y'amavuko. Abakobwa ba Nzatunga Emmanuel uko ari babiri, baracuranze baranaririmba bashimisha bikomeye abari muri icyo gitaramo. Uwimpuhwe Charmente yifurijwe isabukuru nziza y'amavuko mu maso y’ibyamamare bitandukanye ndetse banakatana umutsima w’isabukuru.

Ambassadors Park

Abakobwa ba nyiri Ambassadors' Park, uwambaye umweru n'umukara uri gukata Cake ayifatiwe na Papa we yitwa Uwimpuhwe Charmente akaba ari we wagize isabukuru

AMAFOTO:

Ambassadors Park

Ambassadors Park

Abakobwa ba nyiri Ambassadors' Park bararirimbye baranacuranga

Ambassadors Park

Ambassadors Park

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo~Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND