RFL
Kigali

Khizz wahagaritse ubuhanzi yateye utwatsi iby'urukundo rwe n'abakobwa 3

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:9/06/2016 12:15
2


Nyuma y’uko uwamenyekanye mu buhanzi Hategekimana Kizito uzwi ku izina rya Khizz agaragaye ari mu bihe byiza bitandukanye n’abakobwa batatu,bitunguranye yahamije ko muri bo nta n’umwe bakundana mu buryo bwihariye.



Ni nyuma yo gushyira ku rukuta rwe rwa Instagrama amafoto y’abakobwa batatu mu bihe byiza bitandukanye akarusho ayo mafoto akaba yari aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza ko ashenguwe n’urukumbuzi.

ppp

Khizz wamenyekanye mu ndirimbo “Uwagukurikira”, yaje gusezerera uyu mwuga w'ubuhanzi yinjira mu bucuruzi abifatanya no kuba umujyanama (Manager) w’inzu itunganya muzika (Incredible). Mu kiganiro kirambuye na Inyarwanda.com, Khizz  yemeje ko muri aba bakobwa bari kumwe mu mafoto nta mukunzi we urimo ahubwo ko ari abo yagiranye nabo ibihe byiza. Ati:”Si ukubeshya abo bakobwa nta mubano wihariye dufitanye,ni inshuti zisanzwe nta kibyihishe inyuma kabisa.”

ll

Umunyamakuru ashyenga yamusabye gutangaza izina ry’umukunzi we ngo aya mafoto akure mu gihirahiro abakunzi be, igitangaje Khizz yanze kugira icyo abivugaho kuko ngo byaba ari ukumwinjirira mu buzima bwite.

ii

Khizz akiri mu buhanzi

Khizz kandi yaboneyeho gutangaza ko atakiri muri muzika ku bw’inshingano nyinshi afite zirimo ubucuruzi no gukurikirana ubuzima n’ibihangano by’abahanzi bakorera muri Incredible barimo Danny Nanone.

uuu

Muzika yayisimbuje ubucuruzi

Akenshi usanga abantu b'ibyamamare cyane muri muzika bakunda kugaragara basohokanye n’abakobwa batandukanye,bikarangira babihakanye kubw’amahirwe make ariko bakisama basandaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KIM.3 years ago
    KHIZZ turakwemera twizere ko nyuma ya bareke uduhishiye byinshi.
  • Kim.1 year ago
    Khizz nawashidikanya kubuhanga ufite muri music ihangane uduhe new song twifuza corrabo yawe khizz n,umuhanzikazi Momo waba ukoze umuti w,ibihe byose





Inyarwanda BACKGROUND