RFL
Kigali

MTV na TRACE zatangiye gukina ‘No body’ ya Oda Paccy

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/03/2017 15:11
2


Umuraperikazi Oda Paccy arimo kwicinya icyara ku bwo kubona amashusho y’indirimbo ye nshya ‘No body’ icurangwa na MTV na Trace, amashene abiri ya televiziyo mpuzamahanga azwiho kugeza muzika ku rundi rwego.



Kuva mu mpera z’iki Cyumweru ni bwo ‘No body’ yagaragaye kuri izi shene za televiziyo binyuze ku mashami yayo akina indirimbo z’abahanzi bo muri Afrika y’Uburasirazuba. Oda Paccy avuga ko yashimishijwe cyane no gutangira kubona iyi ndirimbo ye muri gahunda za televiziyo mpuzamahanga.

MTV Base East yavuze kuri video na Trace Mzikii yatangiye kuyikina. Nabyishimiye cyane kuko intego ya mbere nashakaga nuko izabasha kwakirwa n’amateleviziyo akomeye. Ni itangiriro ryiza, ibyiza biri imbere, iyo ukora Imana ikugenda imbere. Oda Paccy aganira na INYARWANDA

Oda Paccy

MTV babinyujije kuri Twitter, iyi ndirimbo bayisangije ababakurikira

Oda Paccy

'No body' yinjiye mu ndirimbo zo mu karere zirimo gukinwa kuri Trace Mziki 

No body ni imwe mu mishinga y’indirimbo Oda Paccy aheruka gukorera muri Tanzaniya, aho by’umwihariko iyi ndirimbo yayikoreye muri Wasafi Records(inzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz).

Reba hano amashusho y'indirimbo 'No body' ya Oda Paccy 

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi gusoza ni bwo uyu muraperikazi yashyize ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo aho ku bwe yifuza ko yagera kure hashoboka, ikamugeza ku rundi rwego nkuko yabidutangarije ubwo yayishyiraga hanze. Tubibutse ko amashusho yayo nayo yafatiwe muri Tanzaniya iyoborwa ndetse inatunganywa na Khalfan, umwe mu bagezweho mu gutunganya amashusho y'indirimbo muri iki gihugu.

Résultat de recherche d'images pour "Oda Paccy"Abakunzi ba Oda Paccy bagiye no kongera kumubona mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe7 years ago
    Paccyyyy komeza utsinde
  • Chris Ti7 years ago
    Kbs bahe nikuvakera umudada ndakwemera wallah courage turahari





Inyarwanda BACKGROUND