RFL
Kigali

Mr Patu ufite inzozi zo kwamamara ku isi yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘African girl’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2018 20:45
0


Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2018 ni bwo Umuhanzi Tuyishime Pacifique uzwi nka Mr Patu yashyize hanze indirimbo y’urukundo yise ‘African girl’, yumvikana mu ndimi zitandukanye nk’Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda.



Mr Patu w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, avuga ko agarutse mu muziki uyu mwaka ashingiye ku kuba umwuga w’umuziki ari ikintu kidasaza. Ati “Muri 2009 ni bwo nagiye muri studio ariko kuko umuziki udasaza uyu mwaka ni bwo ngarutse mu mujyi mfite imbaraga.”

Uyu muhanzi avuga ko amaze kwandika indirimbo nyinshi ariko koko kugeza ubu amaze gushyira hanze izigera kuri 13 nka: ‘Niba ari wowe’, ‘Uyu ng'uyu we’, n’iyi ya vuba ‘African girl’. Mu ntego akomezanije umuziki ni ugukora kugeza ku rwego rw’aho mu Rwanda hava umuhanzi uri ku rwego rumwe na Diamond ndetse na Patoraking n’abandi. Ati “Gahunda mfite ni uko nibura mu Rwanda hava umunyamuziki nkaba nka Diamond cyangwa Patoraking nkamenyekana ku isi.”

Mr Patu

Mr Patu washyize hanze indirimbo 'African girl' yari aherutse no gushyira hanze indirimbo 'Niba ari wowe'

Kuri we asanga igihe kigeze kugira ngo abanyarwanda bakunde iby’iwabo, umuntu yakora ibyiza agashyigikirwa n’ukoze ibyiza agashimwa hagamijwe ko adacika intege ngo akomeze gukora umunsi ku munsi.

UMVA HANO 'AFRICAN GIRL' YA MR PATU

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND