RFL
Kigali

Peter Okoye yahishuye ibizazane yanyuranyemo n’umugore we bamaranye imyaka 5 wavuzweho kutishimirwa na Nyirabukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2018 18:04
2


Umunyamuziki wahoze mu itsinda rya P Square, Peter Okoye yizihije isabukuru y’imyaka itanu amaze arushinze. Mr P witandukanyije n’impange ye, yerekanye ifoto ari kumwe n’umugore we amushimira igihe bamaranye yirengagiza ibyagiye bivugwa byose. Yahishuye byinshi yanyuranyemo n’uyu mugore muri iyi myaka amaze bakundana, bitigeze bimenyekana.



Mu butumwa bw’inkurikirane Peter Okoye ari we Mr P yanyujije kuri Instagram, yatangaje ko uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe kuko ari bwo yafashe icyemezo cyo kurushingana n’inshuti magara. Yagize ati “Uyu munsi, ni umunsi nafatiyeho icyemezo cyo gushyingiranwa n’inshuti yanjye….Ndishimye, ntabwo nicuza kuba narashakanye nawe, uwo nishimira guseka nawe, inzozi zanjye n’urukundo rwanjye,”

Yavuze ko hari benshi batazi igisobanuro cy’uyu mugore mu buzima bwe, ngo hari abamwijujitiye bamuha urw'amenyo, bakavuga y’uko akuze, ndetse ngo hari n’abavuze ko atishimiwe na Nyirabukwe. Ati “Benshi ntibazi icyo uvuze mu buzima bwanjye. Nabonye benshi bagututse, bakwita amazina atandukanye…Bakavuga ngo urakuze n’ibindi byinshi ntashaka kuvuga.. Erega baje no kuvuga ko Nyakwigendera Mama atagukundaga ariko Imana ni yo izi neza ko mbere y’uko apfa ari wowe wamubaye iruhande mu bitaro bya Nicolas Hospital.”

Image result for Peter Okoye and wife mark 5th wedding anniversary

Mr P yavuze ko umugore we yatutswe akabyihanganira.

Yavuze ko gutandukana n’umugore we, hari benshi byari gushimisha ariko ngo si cyo cyerekezo. Yakomeje avuga ko mbere y’uko arushingana n’umukunzi we bari bamaranye imyaka 16 baziranye, ubu barizihiza imyaka itanu bahuje urugwiro rwashibutsemo urukundo ruryoshye. Yagize ati “Twari kumwe mu myaka 16, none imyaka itanu irashize dukoze ubukwe. Uracyari wa mugore kandi sinzigera nibagirwa umunsi nahuraga nawe bwa mbere,..”

Yahishuye ko akiri kumwe n’impanga ye, uyu mugore yagize uruhare rukomeye mu kubashakira ibiraka n’ibindi byabinjirizaga amafaranga, ngo uburwaneza bwe yanabwumvanye uwahoze ari umujyanama wabo. Yagize ati “Ndibuka neza ukuntu uwahoze ari umujyanama wacu, Howie-T yakundaga kutubwira ukuntu uri umuntu mwiza udushakira akazi n’ibindi byose. Uyu munsi Isi ntabwo izi ibyo byose,”

Ahubwo bakwita umukuzi w’amenyo. Niba hari umuntu wakitwa umukuzi w’amenyo hano, agomba kuba ari njye, kuko ndibuka ukuntu wampaye imodoka yawe bwite nyuma y’ibyumweru bike tukajya i Lagos tugatangira gukundana.

Bwari ubwa mbere mu buzima bwanjye ngize imodoka irimo icyuma gisohora ubukonje. Amajoro menshi nakundaga gusinzirira muri iyo modoka. Wangize mwiza Lola(umugore we), ndumva nta kindi nkugomba uretse urukundo n’ubumuntu. Reka nsoreze aha kubera ko ari isabukuru y’ubukwe bwacu. Nta mpamvu yo kuvuga ibintu byinshi. Isabukuru nziza kuri twe.”

Yavuze ko we n’umugore we bakwiye gushima Imana igikomeje kubatiza impagarike n’ubugingo. Yashimye kandi umugore we wamubyariye, avuga ko ari impano iruta izindi atunze. Yavuze ko uyu mugore we yabaye intwari kuko yirengagije ibyavuzwe byose agashikama ku rukundo rwe n’umugabo we.

Ku wa Gatandatu tariki 17 Ugushingo 2013 ni bwo Mr P yarushinganye n’umukunzi we mu birori biryoheye ijisho byabereye Ark Event Cent i Lekki mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Uyu muhanzi yakoze ubukwe n’umukunzi we, Ola Omotayo, bwitabiriwe n’umukinnyi Emamnuel Adebayor n’ibindi byamamare, bwakozwe mu muco Gakondo wa Nigeria.

Image result for Peter Okoye and wife mark 5th wedding anniversary

Yavuze ko uyu mugore bagiye kurushinga bamaranye imyaka 16 baziranyi.

Image result for Peter Okoye and wife mark 5th wedding anniversary

Imyaka itanu irashize bombi barushinze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cadette5 years ago
    Wow!!nibyiza disi kuzirikana ineza nibyiza cyaneee murukundo abanyarwanda nabonye arabacuyi ahitamo kuguhemukira nkunze ukuntu abivuze ngo ntakindi nkugomba uretse urukundo nubumuntu !!mureke tugire ubumuntu nurukundo mubuzima bwacu dutinye guhemuka
  • 5 years ago
    Wowe cadette abanyarwanda utuzanye gute? Umucuyi ni wowe burya ibyo uvuga ni wowe, naho twe tuzi ibyacu kandi turagana aheza muri rusange turi imfura kereka bake bavuye ku muco kandi nabo ni uko biganye abanyamahanga.





Inyarwanda BACKGROUND