RFL
Kigali

Mr Kagame yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Sinjya ndipfana' yakoranye na Social Mula-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2018 9:08
0


Mr Kagame, umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, muri iyi minsi ni umwe mu bari ukora cyane dore ko yiyemeje ko umwaka wa 2018 ugomba gusiga hari indi ntera agezeho mu muziki. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Sinjya ndipfana' yakoranye na Social Mula.



Iyi ndirimbo ya Mr Kagame 'Sinjya ndipfana' yasohotse mu minsi micye ishize ariko amashusho yayo yari atarajya hanze. Kuri ubu aba bahanzi bamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Mr Kagame nyiri iyi ndirimbo yavuze ko akomeje gahunda yihaye ko buri kwezi azajya aha abakunzi ba muzika indirimbo nk'uko yigeze kubitangaza.

Mr Kagame

Iyi ndirimbo ihuriwemo na Mr Kagame na Social Mula

Iyi ndirimbo nshya ya Mr Kagame igiye hanze nyuma y'igihe gito ashyize hanze iyo yakoranye na Alyn Sano bise 'Agaseke'. Nyuma y'iyi ndirimbo, Mr Kagame yafashe akanya gato ngo arebe ko yagera ku nshingano yihaye. Kuri ubu yubuye ibya gahunda za muzika yihaye. Amashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Mr Kagame yafashwe ndetse atunganywa na Producer Fayzo Pro.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINJYA NDIPFANA' YA MRKAGAME NA SOCIAL MULA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND