RFL
Kigali

Mr Kagame abinyujije mu ndirimbo ye nshya ‘Mubyuke’ yahanuye abahanzi bahugiye mu kuririmba inkumi gusa-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2018 10:37
1


Mr Kagame ni umwe mu baraperi bagishaka aho bapfumurira ngo binjire mu ruhando rw’ibyamamare hano mu Rwanda.,Azwi mu ndirimbo zinyuranye. Ahamya ko yinjiye mu muziki azanye injyana ya HipHop ivanzemo akantu ka kinyafurika ariko nanone mu ndirimbo ze agaharanira gushyiramo ubutumwa bufasha sosiyete.



Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mubyuke’ ikaba ikubiyemo ubutumwa bukebura bagenzi be basa naho muri iki gihe bahugiye mu kuririmba inkumi aho kuririmba ibyubaka sosiyete harimo kuvugira abababaye ngo babigishe uko bakwirwanaho ndetse n’ibindi bibazo biri mu muryango nyarwanda. Ahubwo ugasanga abahanzi bahugiye ku ndirimbo zivuga inkumi ndetse bamwe n'amagambo yo kuririmba akamera nk'ashize nyamara hari ibindi baba bakaririmbye nk'uko Mr Kagame nyiri izina yabitangarije Inyarwanda.com.

Iyi ndirimbo nshya ya Mr Kagame ngo icyo igamije ni ugukangura abahanzi bagenzi be ndetse na sosiyete y’u Rwanda kuba babasha kumva ko hari n’ibindi bihangano bishobora gukundwa bitari ukuririmba inkumi gusa. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo Mr Kagame ahamya ko amashusho yayo yatangiye kuyakoraho ku buryo mu minsi ya vuba aba yagiye hanze kimwe n’ibindi bihangano akomeje gukora cyane ko yatangaje ko 2018 ari umwaka we muri muzika.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'MUBYUKE' YA MR KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mulisa Ange5 years ago
    We se utaziririmba ageze he? Ariko nta muhanzi ukizamuka wagera yo,atabanje kwanduranya ku bandi?





Inyarwanda BACKGROUND