RFL
Kigali

Mr D wigeze gupfa indirimbo na Urban Boys aritegura kumurika album

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/07/2015 13:49
1


Umuhanzi Mr D ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gushyira imbaraga muri muzika ye mu rwego rwo kwitegura kurangiza album ye ya 3.



Kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Jeanne’ ndetse atangariza inyarwanda.com ko kuri ubu ahugiye mu gutegura album’Akabanga’  azamurika mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016  gusa akaba ataramenya neza aho  azayimurikira. ‘Jeanne’ ni imwe muzizaba zikubiye mu ndirimbo zigize album nshya ya Mr D. Indirimbo ‘Jeanne’ yatunganyijwe na Producer Lick Lick kuri ubu na we usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mr D na Lick

Mr D na Producer Lick Lick(wambaye ingofero) ari na we wamutungunyirije indirimbo Jeanne

Album nshya ya Mr D ije ikurikira’Umusogongero’yabanjirijeho ndetse na’Urugero’. Mr D yavuzwe cyane ubwo yagiranaga ikibazo n’itsinda rya Urban Boys bamfa indirimbo’Umwanzuro’ yakunzwe n’abatari bake , aho uyu muhanzi yahamyaga  ko yari iye, iri tsinda rikaza kuyimwiba. Muri Mutarama 2014 nibwo uyu muhanzi wanze guhara iyi ndirimbo(Umwanzuro) yayikoze mu njyana ya Zouk gusa ntiyahindura amagambo ayigize.

Kanda hano urebe 'Umwanzuro ya Mr D iri mu njyana ya Zouk

Kuva yatangira ubuhanzi bwe, Mr D amaze kugira indirimbo z’amajwi 16 ndetse n’eshashatu z’amashusho.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Jeanne'ya Mr D 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jenny 8 years ago
    njyewe nitwa Jenny iyi ndirimbo Ni sawa cyane bazima Jeanne and nkunze video uburyo umukobwa giturage ndetse na gisirimu keep up !





Inyarwanda BACKGROUND