Umuhanzi Mr D ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gushyira imbaraga muri muzika ye mu rwego rwo kwitegura kurangiza album ye ya 3.
Kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Jeanne’ ndetse atangariza inyarwanda.com ko kuri ubu ahugiye mu gutegura album’Akabanga’ azamurika mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 gusa akaba ataramenya neza aho azayimurikira. ‘Jeanne’ ni imwe muzizaba zikubiye mu ndirimbo zigize album nshya ya Mr D. Indirimbo ‘Jeanne’ yatunganyijwe na Producer Lick Lick kuri ubu na we usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mr D na Producer Lick Lick(wambaye ingofero) ari na we wamutungunyirije indirimbo Jeanne
Album nshya ya Mr D ije ikurikira’Umusogongero’yabanjirijeho ndetse na’Urugero’. Mr D yavuzwe cyane ubwo yagiranaga ikibazo n’itsinda rya Urban Boys bamfa indirimbo’Umwanzuro’ yakunzwe n’abatari bake , aho uyu muhanzi yahamyaga ko yari iye, iri tsinda rikaza kuyimwiba. Muri Mutarama 2014 nibwo uyu muhanzi wanze guhara iyi ndirimbo(Umwanzuro) yayikoze mu njyana ya Zouk gusa ntiyahindura amagambo ayigize.
Kanda hano urebe 'Umwanzuro ya Mr D iri mu njyana ya Zouk
Kuva yatangira ubuhanzi bwe, Mr D amaze kugira indirimbo z’amajwi 16 ndetse n’eshashatu z’amashusho.
Reba hano amashusho y'indirimbo'Jeanne'ya Mr D
TANGA IGITECYEREZO