RFL
Kigali

MK Isacco na Serge wo muri Côté d'Ivoire bakoreye igitaramo gikomeye mu Bufaransa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2018 13:50
0


Umuririmbyi Murwanashyaka Isacco wamamaye nka MK Isacco afatanije n’umunyamuziki Serge Beynaud ufite izina rikomeye muri Côté d'Ivoire bakoze igitaramo cy’uburyohe bashimisha abitabiriye igitaramo cyabo mu Bufaransa.



Serge wo muri Cote d’Ivoire yateguye iki gitaramo agamije kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi(10) akora umuziki, atumira umunyarwanda MK Isacco kugira ngo azifatanye nawe muri iki gitaramo cyasize amateka mu ijoro ryo kuya 21 Ukwakira, 2018.

Serge wakoze igitaramo yizihiza imyaka icumi (10) akora umuziki afite indirimbo zikunzwe nka: “ Remanble”, “Karidjatou”, “Matta Swagg”, “Okeninkpin”, n’izindi nyinshi. Ni umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya côté d'Ivoire. Ari ku rutonde rw’abanyamuziki bakomeye kandi bakunzwe muri iki gihugu. Amaze iminsi akora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye.

MK Isacco ku rubyiniro yanyuze benshi

MK Isaco waririmbye muri iki gitaramo yabwiye INYARWANDA ko ubwitabire bwari hejuru ashyigikiwe n’abafana be batuye mu mujyi wa Paris n’ahandi hatandukanye. Yavuze ko igitaramio cyagenze neza, bimuha imbaraga zo gukomeza ibyiza ku bakunzi be. Ati “ Igitaramo cyagenze neza cyane. Abantu bari bakitabiriye cyane ! Abankunzi banje b’i Paris bari baje kumpa imbaraga, uru n’urundi rwego ndimo kwerekezaho cyane. Uko iminsi igenda ikurikirana niko bigenda biza.”

Yashimye Imana yamukomeje agakurikira intego yihaye uyu mwaka. Yavuze ko uyu mwaka urangira ashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ari gutegura ateganya ko izasohoka mu Ugushyingo , uyu mwaka. Uyu muhanzi yanavuze ko mu mpera z’uyu mwaka, azaririmba mu birori bikomeye byo gutora Miss Madagascar 2019, bizaba tariki 15 Ukuboza, 2018.

MK Isacco avuga ko yagaragarijwe urukundo n'abafana be batuye i Paris

Ibi birori byo gutora Nyampinga wa Madagascar bizahurira n’ibirori bikomeye byo gutangaza abatsindiye ibihembo bya Awards Diaspocam aho na MK Isacco yashyizwe mu bahatana. Ari mu cyiciro cy’umuhanzi witwaye neza muri uyu mwaka wa 2018.

AMAFOTO:

Inkumi z'ikimero zamufashije gutaramira abitabiriye iki gitaramo

Abantu bitabirye ku bwinshi muri iki gitaramo

Serge wateguye iki gitaramo yageze ku rubyiniro anyura benshi

Serge yaririmbye yizihiza isabukuru y'imyaka icumi amaze akora umuziki

AMAFOTO: GPS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND