RFL
Kigali

Mister Elegancy 2018 Niyirora yatunguwe yifurizwa isabukuru y’amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2018 10:16
1


Niyirora Shongore Divic ufite ikamba rya Mister Elegancy Rwanda 2018 yatunguwe n’inshuti ze, abavandimwe n’abo bahatanaga mu irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018 bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.



Uyu musore yujuje imyaka 20 amaze abonye izuba. Ku itariki 02 Ukwakira buri mwaka yizihiza iyi sabukuru. Ubwo yari kuri Hill Top Hotel na bagenzi be bahatanaga mu irushanwa rimwe rya Miss&Mister Elegancy 2018 ni bwo yatunguwe n’inshuti ze bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Ni mu birori byitabiriwe na Miss Elegancy 2018, Mukangwije Rosine, Muhayimana Clarisse Umuyobozi wungirije w'irushanwa Miss&Mister Elegancy n’abandi bafashije uyu musore kwizihirwa n'umunsi we w'amavuko.

Uyu musore avuka mu muryango w’abana babiri. Ni imfura mu muryango. Ise yitwa Niyirora Alfred, Nyina akitwa Uwizeye Betty. Yavukiye i Kinyinya mu karere ka Gasabo, ubu batuye i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe, ni mu mujyi wa Kigali.

Amashuri abanza yayize kuri College don Bosco i Rushaki mu karere ka Gicumbi. Amashuri yisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Shyogwe mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Yize ishami ry’Imibare, Ubumenyi bw’isi n’Ubugenge (MPG), ubu aritegura kwinjira muri Kaminuza, yagize amanota 49.

Uyu musore aherutse kuganira na INYARWANDA aho yacyebuye benshi bumva ko umusore witabiriwe amarushanwa y'ubwiza ari umwibone

AMAFOTO:

Clarisee

Clarisse utegura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy yafashije Mister Elegancy 2018 gukata umutsima

mister

legan

Mister Elegancy 2018 yijihije isabukuru y'imyaka 20 amaze avutse

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE: Yakebuye abumva ko umusore witabiriye amarushanwa y’ubwiza ari umwibone







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayishimiye Antoine Dominique Birabakoraho5 years ago
    ariko ubu nkibi ni ibiki? mister elegancy?? Ibi byarutwa nuko wadushakira inkuru y'abana bo mumuhanda nibyura tukanamenya uko babayeho, igihe kirageze ngo turekane nibidafite umumaro nkibi man





Inyarwanda BACKGROUND