RFL
Kigali

MISS WORLD: Mu irushanwa ryo kugaragaza impano Iradukunda Liliane yabyinnye indirimbo ya Masamba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/11/2018 7:30
0


Kuri uyu wa Kabiri Tariki 27 Ugushyingo 2018 habayeho agace ko kwerekana impano buri mukobwa witabiroye Miss World afite, Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda mu iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Sanya mu Bushinwa yerekanye imbyino gakondo y’u Rwanda, uhagarariye u Buyapani yegukanye igihembo cy’urusha abandi impano yihariye.



Abakobwa benshi muri iki cyiciro bibanze ku mpano yo kuririmba no kubyina mu mudiho wamamaye mu bihugu bakomokamo, Iradukunda w’u Rwanda yabyinnye Umushayayo mu ndirimbo ’Kanjogera’ ya Masamba Intore uri mu bahanzi bakomeye bateza imbere umuco gakondo w’u Rwanda. Yabyinnye yambaye ishabure.

Igihembo nyamukuru cyo muri iki cyiciro cyo kwerekana impano cyegukanywe na Kanato Date ukomoka mu Buyapani ahigitse Iradukunda na bagenzi be abasha guhita abona itike yo kuzahatana n’abandi bakobwa 30 ba mbere muri iri rushanwa. uyu muyapanikazi akaba yakurikiwe n'uhagarariye Ubushinwa,Canada, Poland na Malysia.

Miss Liliane

Miss Iradukunda Liliane ubwo yerekanaga impano ye mu irushanwa rya Miss World yahisemo gushayaya 

Iri ni irushanwa rya kabiri dore ko uyu muyapanikazi wegukanye iki gihembo yakurikiye uhagarariye Ubufaransa muri iri rushanwa uherutse kwegukana umwanya wa mbere mu kumurika neza imideri.

Twibukiranye ko Irushanwa rya Miss World ni ku nshuro ya 68 ribaye, abatsinze bazamenyekana ku wa 08 Ukuboza 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND