RFL
Kigali

MISS WORLD 2018: Iradukunda Liliane yatsinzwe mu irushanwa ryo kumurika imideri igihembo cyegukanwa n'uhagarariye Ubufaransa- AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2018 17:16
3


Irushanwa rya Nyampinga w’Isi umwaka wa 2018 rirasatira umusozo ndetse ab’inkwakuzi batangiye kwegukana ibihembo bya mbere. kuri ubu hakaba hatanzwe igihembo cy'umukobwa uzi kumurika imideri neza, aha Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda akaba atabashije gutsinda igihembo kikegukanwa n'umukobwa uhagarariye Ubufaransa.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushingo 2018, hateguwe irushanwa ryo guhatanira ikamba rya mbere ariryo ryagombaga kwegukanywa n'umukobwa uhiga abandi mu kumurika imideri, aha Miss Iradukunda Liliane ntabwo yabashije gutsinda cyane ko atigeze anagera muri 30 bavuyemo 5 batoranyijwemo umwe wegukanye iki gihembo cy'umukobwa uhiga abandi mu kumurika imideri.

Aha Miss Iradukunda Liliane twamenye ko yajyanye ikanzu yambitswe na Tanga Design ntabwo yabashije gutsinda yewe ntiyanaje mu bambere gusa bitandukanye nibyatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ntabwo uyu mukobwayahise asezererwa cyane ko hari nibindi bihembo bahatanira mbere yuko bahatanira igihembo nyamukuru bari guhatanira aricyo ikamba rya Miss World 2018.

Batanu ba mbere nkuko batsinze mu bakobwa 118 bahatanira ikamba rya Miss World 2018 ni abahagarariye;

5 South Africa
4 Korea
3 Senegal
2 China PR

1 France ( Arinawe wegukanye igihembo)

Iri rushanwa  ryatangiye mu ntangiriro z'Ugushyingo rizarangira Tariki 8 Ukuboza 2018, mu birori bikomeye bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort Iradukunda na bagenzi be bacumbikiwemo.

Miss World

Abakobwa 118 bahataniraga iki gihembo bari bamabye amakanzu yo gusohokana mu ijoro

miss Rwanda

miss Rwanda

Miss Rwanda

Iradukunda Liliane ntabwo yahiriwe mu irushanwa ryo kumurika imideri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Hahh ngo yatsinzwe?ubuse urabona uyu uvuga ko yatsinze umwana wacu atamurusha kuberwa no kwambara kure?sha mujya munsetsa rwose iyo mwandika aya makuru yanyu mwivuga ngo mwatsinzwe hahh,mwatsinzwe nande?mujye mumenyako ibi ari politiki ntaho bihuriye n ukuri ahubwo uwashoyemo aye niwe utora bene wabo kugirango yigaragaze neza rero nababwira kureka guta umwanya muri ari ma politiki y abazungu mugakora ibyanyu,bakwibeshya ngo baraje bajyemo mukabagira abanyuma namwe dore rwose nibuko umukino umeze niba mutabireba muri impumyi
  • ddd5 years ago
    araba atari no kiugaragara mu mafoto ngo yatsinzwe? yabibuzwa niki se? aba miss bacu kugir ango uzamubone mu ifoto biba bigoye uwamenya impamvu yatubwira pe, nge nabiburiye igisubizo
  • Mugwaneza Regine5 years ago
    Yatsinzwe!!!! Bibaho ntago umuntu ahora atsinda.





Inyarwanda BACKGROUND