Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi 2016 nibwo Miss Vanessa yatunguye umukunzi we Olivis wo mu itsinda rya Active amwizihiriza umunsi we w’amavuko imbere y’inshuti zabo bose.
Miss Vanessa wari watumiye bamwe mu nshuti za hafi zabo ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko y’uyu musore bamaze igihe bakundana ku buryo buzwi,yabanje gutangaza ko yumva ko atifuza kubaho umunsi n’umwe atari kumwe na Olivis.
Olivis na Vanessa batangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo umwaka ushize wa 2015 bitewe n’amafoto aherekejwe n’amagambo y’urukundo bo ubwabo bagendaga bashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Gusa baganirizwa n’itangazamakuru bagahakana bagatsemba bavuga ko ari ubucuti busanzwe gusa bushinze imizi.
Inshuti zaba bombi zari zitabiriye ibi birori
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2016 nibwo Miss Vanessa na Olivis bahamije urukundo rwabo buri wese avuga yeruye ko akunda undi nta kurya indimi. Kuva ubwo kugeza n’ubu ntibarongera gutsinda iby’urukundo rwabo nk’uko byari mbere, ibi byabaye impamo ubwo Vanessa yizihirizaga umukunzi we isabukuru y’imyaka 23 y’amavuko mu ijoro ryakeye kuwa 25 Gicurasi 2016.
Reba andi mafoto y'ibi birori:
Olivis yifotoranije n'inshuti zabo zari aho
Miss Teta Sandra na Dereck bakundana nabo bari bahari
Bakatanye umutsima
TANGA IGITECYEREZO