RFL
Kigali

Miss Vanessa yatunguye umukunzi we Olivis ku munsi we w’amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2016 12:48
13


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi 2016 nibwo Miss Vanessa yatunguye umukunzi we Olivis wo mu itsinda rya Active amwizihiriza umunsi we w’amavuko imbere y’inshuti zabo bose.



Miss Vanessa wari watumiye bamwe mu nshuti za hafi zabo ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko y’uyu musore bamaze igihe bakundana ku buryo buzwi,yabanje gutangaza ko yumva ko atifuza kubaho umunsi n’umwe atari kumwe na Olivis.

Olivis na Vanessa batangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo umwaka ushize wa 2015 bitewe n’amafoto aherekejwe n’amagambo y’urukundo bo ubwabo bagendaga bashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Gusa baganirizwa n’itangazamakuru bagahakana bagatsemba bavuga ko ari ubucuti busanzwe gusa bushinze imizi.

vanessaInshuti zaba bombi zari zitabiriye ibi birori

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2016 nibwo Miss Vanessa na Olivis bahamije urukundo rwabo buri wese avuga yeruye ko akunda undi nta kurya indimi. Kuva ubwo kugeza n’ubu ntibarongera gutsinda iby’urukundo rwabo nk’uko byari mbere, ibi byabaye impamo ubwo Vanessa yizihirizaga umukunzi we isabukuru y’imyaka 23 y’amavuko mu ijoro ryakeye kuwa 25 Gicurasi 2016.

Reba andi mafoto y'ibi birori:

OliviOlivis yifotoranije  n'inshuti zabo zari aho

vanessaMiss Teta Sandra na Dereck bakundana nabo bari bahari

vanessa

Bakatanye umutsima

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ntibaberanye!
  • Nancy7 years ago
    Inkundarubyino
  • milly7 years ago
    Yewe ni inkundarubyino koko.ubu se aba bazi iyo bajya?
  • Abed7 years ago
    ibyo basaza birarangira. barusha safie na knowless gukundana cg rider-man na assinah? ntibatandukanye se? ibyo ni ibisanzwe ntagashya miss yakoze mbona? hakundanye Rose na jacques sha.
  • cyuzuzo7 years ago
    Ngaho re,birangiye urushije ba nyir'ubwite kumenya ibibabereye! iyaba wamenyaga agaciro k'umuntu uhagarara imbere yabantu akabanezeza,ntiwaba uvuga gutyo. umusitar aba ari umusitar
  • yves7 years ago
    wowe uvuga ngo ntibaberanye iyo ujyenda mukaberana iryo baryita ishyari
  • Muneza7 years ago
    Olivis, 23 ans??? Bouf, nta kidashoboka da!
  • Besige j.Paul 7 years ago
    ariko kuki abantu bavunwa n'imitwaro batikoreye?nonese murabatega iminsi muzi avenir yabo?nibase abo ba safi muvuga,bahuje ingabire na Vanessa cg Olivis?abantu mwigize banyirandabizi ndabarambiwe!!!ngo ntibaberanye?nonese beberanye nawe?
  • alines7 years ago
    hhh ariko abakobwa disi...hhh uyumuntu atari umustart ntiwanamureba nirihumye...lafillette uri mwiza sinibaza impamvu ugiye gupfa ubusa bigezeho.
  • 7 years ago
    aheeeeee bose ni bamwe nta ma na mi
  • hhh7 years ago
    go afite 23ans bajye bemera gusaza ubwose iyo yemera ko afite26ans yarikuba iki ?
  • bella7 years ago
    nigute bataberanye@anonymous????? anyway hp bd to yng bro Imana ikomeze intambwe ze
  • jojo7 years ago
    ati ntibaberanye!!!! jyenda muberane rero kuko urukundo ni kumutima si kwishusho....aho niho muhera muhubuka ni vuga vuga ryanyu lol





Inyarwanda BACKGROUND