RFL
Kigali

Miss Uwitonze Sonia Rolland yongeye kugaragaza ko agishengurwa n'urupfu rw'umubyeyi we

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/01/2015 9:19
2


Miss Uwitonze Sonia Rolland ufite umubyeyi w’umunyarwanda ndetse akaba yaraciye agahigo ubwo yabaga Miss France 2000, yongeye kugaragaza akababaro atewe no kuba atakiri kumwe n’umubyeyi we wapfuye ku itariki nk’iyi umwaka ushize wa 2014, akaba agaragaza ko we n’umuryango we bakomeje gushengurwa no kubura uyu mubyeyi.



Jacques Rolland benshi bazi ku izina rya Jacky akaba ari na we se wa Miss Uwitonze Sonia Rolland, ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki ya 22 Mutarama 2014 nibwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rwe, akaba yarapfuye azize uburwayi, agwa muri Komine ya Cluny mu Bufaransa ari naho yari amaze arwariye indwara ya Kanseri ari nayo yamuhitanye.

Miss Sonia Uwitonze Rolland abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yongeye kwibuka itariki imwibutsa ibihe bibi yagize byo kubura se umubyara anagaragaza ko akomeje kugira ibihe bimukomereye atari kumwe na se, uyu akaba ari umufaransa wabaye mu Rwanda ndetse akanabyarana n’umunyarwandakazi ari we nyina wa Miss Uwitoze Sonia Rolland.

Ubutumwa bwanditswe na Miss Sonia Rolland ku mbuga zitandukanye, bugaragaza ko agishengurwa no kubura se

Ubutumwa bwanditswe na Miss Sonia Rolland ku mbuga zitandukanye, bugaragaza uburyo agishengurwa no kubura se

Miss Uwitonze Sonia Rolland uvuka kuri se w’umufaransa na nyina w’umunyarwandakazi, yaciye agahigo ko kuba Miss France mu mwaka w’2000, akaba ari we wa mbere wabashije kwegukana iri kamba afite inkomoko ku mugabane w’Afrika, ibi akaba yaranabyangiwe n’Abafaransa benshi bamukorera ivanguraruhu mu buryo bukomeye.

Miss Socia Uwitonze Rolland, aha yari ari kumwe n'ababyeyi be na musaza we

Miss Socia Uwitonze Rolland, aha yari ari kumwe n'ababyeyi be na musaza we

Miss Sonia Rolland wabaye Miss France mu mwaka w'2000

Miss Sonia Rolland wabaye Miss France mu mwaka w'2000

Uretse kuba azwi nka Miss France 2000, Miss Sonia Uwitonze Rolland ni n’umukinnyi w’amafilime mu Bufaransa ariko ibi ntibimubuza kwitabira ibikorwa bifasha abanyarwanda cyane cyane abatishoboye, dore ko yagiye yubakira impfubyi akanagoboka abababaye batandukanye bo mu Rwanda, igihugu agaragaza kenshi ko ahoza ku mutima.

sonia

Aha Miss Sonia Rolland yari yatashye ishuri yubatse mu Bugesera

Aha Miss Sonia Rolland yari yatashye ishuri yubatse mu Bugesera

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hitimana Protais9 years ago
    Kubura umubyeyi birababaza ariko tujye duhagarara kigabo kuko twese nibwo buzima dusangiye.
  • Sai9 years ago
    Nonese ko mwanditse Socia bite?





Inyarwanda BACKGROUND