Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo Stromae asesekare i Kigali mu gitaramo gitegerejwe tariki ya 20 Kamena 2015, ndetse akaba atarahwemye kugaragaza ko ari umwanya mwiza azaba abonye wo kugaruka kwe se, abo mu muryango we nabo baratangaza ko bashishikajwe bikomeye no kwakira uyu musore.
Mu minsi yashize, tariki ya 10/05/2015 ubwo Stromae yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Dakar aho yatangiriye uru rukurikirane rw’ibitaramo bye muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yavuze ko ashimishijwe no gutaramira muri ibi bihugu ku nshuro ye ya mbere ariko agaruka cyane ku gitaramo afite i Kigali aho yavugaga ko kimuteye amatsiko kandi yibaza uburyo azakirwa mu gihugu cya se.
Stromae yagize ati “ Ngiye kujya mu Rwanda ku butaka abakurambere banjye bo ku ruhande rwa data bakomokaho. Ni ibintu byiza kuri njyewe ariko mu by’ukuri sinzi ikintegereje.”
Nkuko bigaragara ku ngengabihe ye, Stromae azasoreza ibitaramo bye muri Afrika mu Rwanda
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Miss Uwase Vanessa igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, usanzwe ari mushiki wa Stromae wo kwa se wabo(ba se baravukana), utarahwemye kugaragza ko atewe ishema n’uyu mwene se, ndetse mu minsi yashize byavugwaga ko yifuzaga kuzamuzana mu Rwanda mu gihe yari kuba yegukanye ikamba. Yavuze ko nk’umuryango Stromae avukamo bashimishijwe cyane n’iki gitaramo cye i Kigali ko ndetse biteguye kumwakira.
Ati “ Tumwiteguye neza, tuzakorana n’abantu bamuzanye bazaba bamushinzwe, noneho igihe azashaka gusura umuryango we tuzabe turi hafi, ariko nyine twe turabyishimiye ko yahisemo gusoreza mu Rwanda muri tour ye muri Africa, byatweretse ko hari impamvu kandi ahazirikana. Haracyari kare ariko ibyo ari byo byose twiteguye neza bihagije.”
Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015
Tumubajije, we ku giti cye, uko yakiriye uru rugendo rw’iki cyamamare gikomoka mu muryango wabo. Miss Uwase Vanessa yagize ati “ Ku giti cyanjye narabyishimiye, usibye ko byabaye coincidence(byahuriranye)n’igihe hariho ibihuha ko nitsinda Miss Rwanda nzamuzana, njyewe ndabyishimiye ku giti cyanjye byarantunguye, wagirango yarabyumvise ahari ko twamuvugaga.Byarantunguye birananshimisha kandi niteguye kumubona.”
Nyuma yo gutaramira mu mijyi ya Dakar, Praia (tariki 16 Gicurasi), Douala (19 Gicurasi), nk’uko igengabihe ye ibiteganya biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi agomba kuba ari Abidjan, hanyuma akazakomereza Libreville tariki 06 Kamena, Brazaville 10 Kamena, Kinshassa 13 Kamena, hanyuma agasoreza i Kigali tariki ya 20 Kamena aho ashobora no kuzamara iminsi nk’uko byemezwa nabarimo bategura urugendo rwe i Kigali.
Iyi foto igaragaza se wa Stroame, Rutare Pierre(w'inzobe) na murumuna we Rubayiza, ari nawe se wa Miss Vanessa. Aha yari yamuherekeje mu bukwe bwe mu mihango yo gusaba nk'uko Vanessa yabyanditse ubwo yashyiraga hanze iyi foto mu minsi yashize
Nyuma y'uko bimenyekanye ko uyu muhanzi we ubwe yemeje ko azataramira mu Rwanda, benshi mu banyarwanda bamufata nk'umuvandimwe wabo ndetse baterwa ishema n'urwego amaze kugeraho, bagaragaje ko bishimiye cyane uyu musore, aho ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje guhererekanya aya makuru y'uko Stromae agiye kuza mu Rwanda.
Dore icyo Stromae avuga ku nkomoko ye n’u Rwanda, hamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye abura se akiri muto
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique hagati mu mwaka ushize wa 2014 ubwo yitabiraga ibitaramo binyuranye muri Afrika ya ruguru ya Barabu, Stromae yabajijwe ibibazo byinshi byibanze cyane ku nkomoko ye, amateka ye ndetse n’ibijyanye na muzika ye, mu bibazo yabajijwe byerekeye u Rwanda akaba atarabiciye ku ruhande akerekana ko afite inkomoko kuri uyu mugabane w’Afrika ndetse no mu Rwanda by’umwihariko aho yemera ko afite inkomoko 50% indi ikaba i Burayi.
Stromae aganira n'umunyamakuru
Abajijwe n’umunyamakuru niba igihe kitazagera akaza gukorera ibitaramo no muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahari ari nako karere u Rwanda ruherereyemo yasubije ati: “Ndabitegura mu mwaka wa 2015. Nzajya i Dakar, Abidjan, Yaounde, Kinshasa, Johannesburd n’i Kigali. Ni gute ntajya i Kigali?”
Uyu muhanzi yanabajijwe impamvu adakunda kuvuga cyane ku mateka amwerekeyeho kandi ababaje ku Rwanda, maze mu magambo ye asubiza avuga ko amateka yitaho cyane ari aya mama we w’umubiligikazi wamureze, maze abazwa n’umunyamakuru ibya papa we w’umunyarwanda maze nabyo agira icyo abivugaho.
Stromae amaze kwegukana ibihembo birenga 30 kuva 2009
Stromae ati: “Yahuye na mama ubwo yari mu mashuri mu Bubiligi, bagiranye inkuru y’urukundo yarangiye nabi, njye n’abavandimwe banjye twavutse kuri ubwo bumwe bwabo. Nyuma rero papa yafashe icyemezo cyo kujya i Kigali, ntiyigeze atuzirikana, sinamubonye kenshi ariko mfite ibifatika mwibukiraho harimo no ku mashusho.”
Stromae yakomeje abazwa ibijyanye n’uko nk’umwana wari ufite imyaka 9 y’amavuko yaba azi iby’urupfu rwa papa we maze asubiza agira ati: “Nyuma ahubwo maze kugira imyaka 11 na 12 sinabashaga kwiyumvisha iryo yobera ryo kuba adahari, maze mbaza mama nti yarapfuye nawe aransubiza ngo yego! Ndamubaza nti ryari? Yishwe nande? Gute? Yashyinguwe he?... Aransubiza ngo ntabizi. Ndacyafite mu mutwe ibyo bihe by’amajoro biremereye, biteye ubwoba mu miryango y’abanyarwanda mu Bubiligi. Amajoro yose kuri telefone ngo umuntu ashakishe amakuru y’ibyo biremwa by’agaciro gakomeye. Icyo nzi cyo nkesha umwe muri ba masenge w’umunyarwandakazi mfata nka mama wanjye wa kabiri, ni uko benshi bo mu muryango wanjye wo ku ruhande rwa papa bazize Jenoside”.
Reba amashusho y'indirimbo ye 'Papaoutai'
Mu bindi bibazo Stromae yabajijwe, yabajijwe icyo abona Jenoside ari cyo maze mu magambo ye asubiza agira ati: "Ni isomo ritavugwa ku kiremwamuntu ndetse rikanaba isomo rikomeye cyane ku nkomoko yo gucamo abantu mu bice bitandukanye. Reka mbyerure ; mumaze kuvuga ko papa yari umututsi, iyo muba mwambajije iki kibazo ngo uri umututsi cyangwa uri umuhutu, sinari kubasubiza, kugirango mutabifata nk’ikinyabupfura gicye nari gushaka ubundi buryo nkoresha. Icyo kibazo nicyo abicanyi babazaga mu mabariyeri."
Reba amashusho y'indirimbo ye 'Formidable'
Stromae muri iki kiganiro kirekire, yanasobanuye ko we atazi byinshi kuri Jenoside uretse kuba yarahitanye papa we, ndetse anaboneraho no kuvuga ko amateka ye adahuye n’aya mugenzi we Corneille, kuko uyu we yacitse ku icumu rya Jenoside mu gihe Stromae we icyo azi kuri Jenoside ariko uko yamutwaye papa we nyamara Corneille we ari umunyarwanda utavangiye wabuze abanyarwanda benshi kandi nawe akaba yarahigwaga.
Reba amashusho y'indirimbo ye 'Alors on dance' yamumenyekanishije cyane
Stromae abajijwe niba yaba yaratumiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 wabaye tariki ya 6 Mata umwaka ushize, yasubije agira ati: “ Yego ndabizi ko iyo njyayo nari kuba nisanga. Ariko dore amateka yanjye arihariye, kujya aho papa yaguye akaburirwa irengero, nifuza kuba najyaho ndi njyenyine, cyane cyane nta tangazamakuru ribigiyemo. Ku bw’ibyo sinaba ndi Stromae, naba ndi ka Paul gato gashakisha papa wako, muri macye yaba ari umuhungu uri gushaka kwiganirira na papa we watabarutse. Ibyo ni ibyanjye nihariye. Sindi ikimenyetso cyangwa inkingi y’ibendera, no kuba mvuga ibi ni uko mpa icyubahiro miliyoni y’inzirakarengane.”
Miss Vanessa Uwase, usanzwe anerekana imideli, avuga ko umuryango wabo witeguye kwakira Stromae
Tubibutse ko kompanyi ya Positive production isanzwe izwi mu gutegura ibitaramo n'amaserukiramuco atandukanye hano mu Rwanda ariyo irimo itegura urugendo rw'uyu muhanzi i Kigali.
Reba indirimbo ya nyuma Stromae, aheruka gusohora yise 'Carmen', imaze kurebwa na miliyoni 10 zirenga z'abantu nyuma y'ukwezi kumwe n'igice gusa imaze isohotse
Menya byinshi mu by'ingenzi bikubiyemo amateka ya Stromae mu nkuru irambuye duheruka kumukoraho ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 30
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO