RFL
Kigali

Miss Uwase Honorine (Igisabo) agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2017

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2017 10:15
3


Muri iyi minsi Abanyarwandakazi bari kwitabira ku bwinshi amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, kuri ubu umwe mu bagezweho ni Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya ‘Igisabo’ akaba agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017.



Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yabaye Nyampinga ukunzwe kurusha abandi bahatanaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, kuri ubu ni we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 rigomba kubera mu gihugu cya Philippines. Miss Hirwa Honorine azaba ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu binyuranye byo ku Isi bigera kuri 91.

honorine

Miss Uwase Honorine ugiye guhagaraira u Rwanda

Aya makuru agaragara ku rubuga rw’iri rushanwa aho bagaragaza ko u Rwanda muri iri rushanwa ruzaba ruhagarariwe na Miss Uwase Honorine nubwo izina rye baryanditse nabi bakandika  “Uwase Hirma Honorine” aho kwandika ‘Uwase Hirwa Honorine’. Uyu mukobwa akaba ari we ugaragara nk’uzahagararira u Rwanda muri aya marushanwa. Aya makuru kandi yemezwa nuko uyu mukobwa yari amaze iminsi asinyisha impapuro z'ibyangombwa aho yanasabye ibaruwa yemeza ko yitabiriye Miss Rwanda 2017.

honorine

ku rubuga rw'iri rushanwa u Rwanda ruhagarariwe na Uwase Hirwa Honorine

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017 rizasiga hamenyekanye Miss Earth 2017 uzaba uhiga abandi mu bakobwa 91 bagaragara mu bazahatana muri iri rushanwa. Icyakora byitezwe ko abazahatana bazatangira kugera muri Philippines ahazabera aya marushanwa hagati ya tariki 6-8 Ukwakira 2017. Biteganyijwe ko bazahamara ukwezi kose bakora ibikorwa binyuranye bibaganisha tariki 4 Ugushyingo 2017 hahembwa uwegukanye ikamba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Black6 years ago
    Really??? How comes? Rwanda has miss earth Erica urwibutso and the runner ups why is igisabo representing Rwanda instead of the crowned miss earth rwanda
  • 6 years ago
    Igisabo nibyo rwose,jyenda mwana wacu,urabikwiye kuko kandi uri n igisabo.njye narikugutorera miss Rwanda kuko uri n igisabo,kandi ndi umukobwa nanjye ariko rwose wowe waranyemeje,uteye nk igisabo nkuko abakurambere babivuze peeeeeh,jyenda uteye neza kandi ugira n umutima mwiza ,uri umuhanga hejuru ya byose utinya Imana,izabane nawe rwose uzabatsinde.amahirwe masa,uzihirwe nkuko uri Hirwa
  • uhmm6 years ago
    uhmm man that not fair , dufite miss earth Erica Urwibutso Emmanuella nibisonga bye none miss Gisabo ni gute yahagararira u RWANDA kdi dufite crowned miss earth Rwanda. ;ujye muba fair mubyo mukora pe ni ugutesha agaciro uwaruriho plzzzzzzzzzzz !





Inyarwanda BACKGROUND