Umukobwa witwa Marlise Sacur waserukiye igihugu cya Mozambique yagizwe Miss Universtity Africa 2018 ahigitse abarimo Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda muri aya marushanwa y’ubwiza yari ahuje abakobwa bagera kuri 52.
Ibirori byo gutora Miss University Africa byabaye mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza 2018. Byabereye mu Leta ya Imo mu nyubako ya Imo international Convention Centre mu gihugu cya Nigeria ari nacyo cyakiriye iri rushanwa.
Abategura iri rushanwa banditse kuri page ya Facebook batangaza umukobwa wegukanye irushanwa. Nta byinshi bamuvuzeho uretse amazina ye ndetse n’igihugu yari ahagarariye muri Miss University Africa.
Marlise Sacur ufite inkomoko muri Mozambique [Uri i bumuso] yambitswe ikamba rya Miss University Africa 2018.
Kuya 15 Nzeri 2018 , Marlise Secur yanditse kuri Facebook avuga ko atewe ishema no guhagararira igihugu Mozambique mu marushanwa ya Miss University Africa 2018. Yatanze icyizere cy’uko azaboneka mu bakobwa icumi bazatoranywamo uhiga abandi, yasabye abafana be n’abandi kumubuha hafi bamuha amahirwe banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Irushanwa rya Miss University Africa rimaze ibyumweru bitatu ribera mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria. Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda ku wa kane w’iki cyumweru yegukanye igihembo cy'umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n'abategura irushanwa "President's Choice Award".
Yahawe kandi gihembo cy'umukobwa wamuritse neza mu buryo bw'amashusho imigabo n'imigambi ndetse anarata igihugu cye ari cyo bita "Best Video Presentation Award", anahabwa igihembo cy'umukobwa wakoze ibikorwa byiza mbere y'uko yitabira irushanwa "Best Social Work Award".
Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa 2018 ntiyabashije kwegukana ikamba, icyakora yaje mu 10 ba mbere. Miss Shanitah yabwiye Inyarwanda.com ko kuboneka mu 10 ba mbere ari ibintu byamushimishije cyane. Twabibutsa ko muri iri rushanwa, umukobwa wabaye igisonga cya mbere ari uwari uhagarariye igihugu cya Misiri mu gihe igisonga cya kabiri yabaye umukobwa wari uhagarariye igihugu cya Tanzania.
AMAFOTO:
Nta byinshi byatangajwe kuri uyu mukobwa, yewe n'ibisonga byamugaragiye ntibyavuzwe.
Umunya-Mozambique yegukanye ikamba rya Miss University Africa.
Yifotoranyije n'abari bagize akanama nkemurampaka ndetse n'abasangiza b'amagambo (MC).
Yafatanye ifoto y'urwibutso n'abakobwa bari bahataniye ikamba.
TANGA IGITECYEREZO