RFL
Kigali

Miss University Africa 2018: Miss Shanitah yatubwiye uko yiteguye umunsi wa nyuma azahatanamo n'abakobwa 51

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:29/11/2018 16:49
0


Abakobwa 52 ni bo biteguye ku rushanwa ku munsi wa nyuma wa Miss University Africa 2018. Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, kuri uyu wa Kane yaganirije Inyarwanda uko yiteguye umunsi wa nyuma anagira icyo yizeza Abanyarwanda.



Ibyumweru bibiri birashize Miss Umunyana Shanitah ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa riri kubera mu gihugu cya Nigeria. Biteganijwe ko rizasozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 ari bwo hazamenyekana uzasimbura Lorriane Nadal waryegukanye umwaka ushize. Umunyamakuru wa INYARWANDA aganira na Miss Shanitah yamubajije uko yiteguye umunsi wa nyuma n’ikimuteye ubwoba, asubiza agira ati: 

"Umunsi wa nyuma nywiteguye neza ni ukwikuramo ubwoba nkumva ko nshoboye gusa kandi nyine nkumva ko ntakwiye kwigirira icyizere kirenze, kugeza ubu nta kinteye ubwoba."

Miss Shanitah yakomeje avuga ko yiteguye kuzahagararira igihugu cye neza, atubwira ko azakora ibishoboka byose ngo iri kamba ritahe mu rwa Gasabo, ngo gusa nibitanamushobokera Abanyarwanda bazakire ibizaba byavuyemo.

Umunyana Shanitah wamenyekanye nk’umukirisitu mu itorero Redeemed Gospel Church kwa Rugagi ndetse ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda banamusengeye nyuma akabasha kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere, umunyamakuru yamubajije niba hari itsinda riri ku musengera ngo azegukane iri kamba Shanitah yavuze ko ibyo ntacyo abiziho cyane ko atigezr abonana nabo mbere y'uko yerekeza muri Nigeria.

Hasigaye amasaha macye ngo iri rushanwa risozwe, gusa amwe mu makuru twahawe na Shanitah ni uko aba bakobwa bose hamwe bagombaga kuba ari 54 kuri ubu 52 nibo bari mu mwiherero. Abakobwa bagombaga guhagararira igihugu cya Somalia na Libya ntibabashije kwitabira irushanwa.

Ibi birori byo gusoza irushanwa rya Miss University Africa 2018, bizabera mu nyubako yitwa Imo International Conference Center, iherereye muri Leta ya Imo state mu murwa wa Owerri, kwinjira bizaba ari ubuntu.

Mu ijoro ryakeye aba ba Miss bagize umusangiro n'uwungirije Governor  

Aba ba Miss bagiye bakora ibikorwa bigiye bitandukanye mu mwiherero bamazemo ibyumweru 2

Iri rushanwa ryatangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal, rihatanamo abakobwa 54 baturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika. Gusa muri uyu mwaka hitabiriye Abakobwa 52. Umukobwa wegukanye ikamba ahabwa amadorali 50,000 $, imodoka n’ibindi. Ikamba ry’umwaka ushize ryegukanwe na Lorriane Nadal wo mu gihugu cya Mauritius, ni ikamba yegukanye ku wa 02 Ukuboza 2018 mu birori byabereye ahitwa Port Harcourt mu mujyi wa River State.

Kanda hano urebe amashusho yamamaza umunisi wanyuma wa Miss Universirty Africa n'abakobwa 52 bazarushanwa ku munsi wa nyuma

Ikiganiro Miss Shanitah yahaye Inyarwanda Tv mbere yo kwitabira iri rushanwa


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND