Miss Umwali Neema uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2014 yamaze kugera mu gihugu cya pologne ahateganyijwe kuzabera aya marushanwa.
Biteganyijwe ko aya marushanwa azabera mu gihugu cya Pologne mu mujyi wa Krynica-Zdrój tariki 5 ukuboza uyu mwaka ariko abakobwa bagera kuri 80 baturutse hirya no hino ku isi barimo na Umwali Neema uhagarariye u Rwanda batangiye kugera muri iki gihugu kuva tariki 16 uku kwezi.
Miss Neema yamaze kugera muri pologne
Neema yageze muri Pologne aho ahagarariye u Rwanda
Neema na bagenzi be bakigera i Varsovie muri Pologne
Umwali Neema wabaye Miss KIE 2011 niwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2014
Neema uhagarariye u Rwanda na bagenzi be bahagarariye ibindi bihugu
Abandi bakobwa bazahatana na Neema nabo bahageze
Abakobwa bitabiriye iri rushanwa bari gutunganywa mbere yo kwifotoza
Iri rushanwa ryitabiriye n'abakobwa 80 baturutse hirya no hino ku isi
Neema na bagenzi be bari kwifotoreza muri hotel yitwa Bania
Miss Umwali Neema
Dukomeje kubakurikiranira urugendo rwa Miss Umwali Neema uahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2014....
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO