RFL
Kigali

Miss Umutoniwase Anastasie yasangije urubyiruko ubuhamya bw’uko yatangiriye ubworozi ku nkoko 2 ubu akaba ageze kuri 20

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2018 12:51
0


Mu minsi ishize ni bwo mu Rwanda hatowe Nyampinga w’u Rwanda 2018. Usibye Iradukunda Liliane wegukanye ikamba, Umutoniwase Anastasie nawe yaje kwegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane muri iri rushanwa. Umutoniwase Anastasie yatanze ubuhamya bw’ukuntu yatangiriye ku bworozi bw’inkoko 2 ariko ubu akaba ageze kuri 20.



Uyu mukobwa wamamaye igihe yitabiraga Miss Rwanda ateze ipikipiki mu gihe abandi bari bateze imodoka, yatangaje ubu buhamya mu kiganiro Amahumbezi cyo kuri Radiyo Rwanda. Miss Anastasie yagarutse ku nsanganyamatsiko yo kwizigama mu rubyiruko agaragaza ko umuntu yizigamye yatera imbere ari naho yitanzeho urugero rw’ukuntu yizigamye igihe yigaga mu mashuri yisumbuye maze amafaranga make yabashije kuzigama akayaguramo inkoko ebyiri ubu akaba ari umworozi w’inkoko zirenga makumyabiri.

AnastasieUmutoniwase Anastasie yavuzwe cyane ubwo yategaga moto agiye aho yagombaga guhurira na bagenzi be ngo bajye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2018

Avuga ku byo kwizigama aha uyu mukobwa yagize ati”Natangiye kwizigama niga mu mashuri yisumbuye mfashe ku mafaranga bampaga ngo nifashishe ku ishuri buri gihembwe nazigamaga byibuza ibihumbi bitanu, igihe nari ngize ibihumbi mirongo itatu naguze inkoko ebyiri, izi nizo nahereyeho ariko ubu mfite makumyabiri kandi amafaranga avuye mu bworozi ni yo njyana kuri Bank.”

Uyu mukobwa yatangaje ko yatangiye korora akiri umunyeshuri ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w'ayisumbuye atekereza uko azabaho arangije amashuri. Icyo gihe yatekerezaga ikintu yakora kugira ngo azabashe kugira ibyo yikemurira bitabaye ngombwa ko asaba ababyeyi be buri kimwe cyose. Uyu mukobwa yatangaje ko impamvu yahereye ku nkoko ari uko ari zo zari zimworoheye kwiyororera we ku giti cye.

Miss Rwanda 2018Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga wari ukunzwe cyane yahishuye ko ari umworozi w'inkoko wahereye kuri 2 none ubu akaba ageze kuri 20

Byinshi mu byo ateganya gukora, uyu mukobwa yatangaje ko ateganya kongera inkoko agatunganya neza n'aho azororera i Muhanga iwabo aho atuye. Kuri ubu Anastasie yatangaje ko ubworozi bw’inkoko bumufasha cyane kandi bukaba bwunguka kuko usibye inkoko ebyiri yahereyeho nta yindi yongeyemo cyane ko izindi zose zagiye ziva kuri za zindi ebyiri, ubu akaba afite inkoko makumyabiri kandi agurisha n’amagi ku buryo abona amafarnga yizigama ndetse akanamukemurira ibibazo bimwe na bimwe.

UMVA HANO IKIGANIRO UYU MUKOBWA YAGIRANYE NA RADIO RWANDA


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND