RFL
Kigali

Umutoniwase Anastasie wamamaye kubera gutega moto muri Miss Rwanda 2018 yatowe nka Miss Earth Rwanda 2018-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/09/2018 7:27
2


Kuri uyu wa 30 Nzeli 2018 mu mujyi wa Kigali hatowe Nyampinga w'ibidukikije (Miss Earth mu ndimi z'amahanga). Abakobwa icumi bahatanaga bari bamaze iminsi mu mwiherero. Anastasie wamamaye cyane muri Miss Rwanda 2018 akanegukana ikamba rya Miss Popularity, ni we wabaye Miss Earth Rwanda 2018.



Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali byabanje gukererwa gato cyane ko byatangiye Saa 20:30 mu gihe nyamara byari byitezwe ko bitangira Saa kumi n'imwe za nimugoroba. Amakuru yari ahari yavugaga ko habayeho gukererwa kw'abagize akanama nkemurampaka. Abantu batari benshi bari bategereje iki gikorwa baje gusubizwa nyuma y'amasaha arenga atatu bategereje.

Iki gikorwa cyayobowe n'abari bagize akanama nkemurampaka batatu aribo Mike Karangwa, Angelique ndetse na Rachel batangaga amajwi kuri aba bakobwa. Nyuma y'uko buri mukobwa anyuze imbere y'akanama nkemurampaka akanabazwa bimwe mu bibazo, bananyuze imbere y'akanama nkemurampaka bagaragaza imishinga yabo bityo akanama nkemurampaka kagaragaza batanu ba mbere baje kuvamo Nyampinga w'ibidukikije n'ibisonga bye.

Nyuma y'uko batanu ba mbere bamenyekanye hatangiye gushakwamo batatu bari bwegukane amakamba abandi barataha. Batanu ba mbere bamaze kuboneka, hatangiye igikorwa cyo kubashakamo batatu ba mbere. Batanu babashije gukomeza ni; Umutoniwase Anastasie, Ishimwe Doreen Fiona, Igihozo Darine, Rutayisire Ingabire Phionah na Umutoni Belyse.

Abakobwa barimo ; Uwase Phionah, Isimbi Channelle, Uwase Fionah, Uwonkunda Belinda, Umutoni Bideri Mireille Destin bahise bataha amara masa. Muri bariya bakobwa batowe hejuru babashije kwinjira muri batanu ba mbere hatangiye gushakishwamo batatu ba mbere bityo Ishimwe Doreen Fiona agirwa igisonga cya kabiri, Igihozo Darine agirwa igisonga cya mbere mu gihe ikamba ryo ryegukanywe na Umutoniwase Anastasie.

Usibye kuba Umutoniwase Anastasie yahise abona itike yo kuzahagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018 ku rwego rw'Isi, abakobwa bose uko ari icumi bahatanaga bahise bahabwa buruse zo kwiga muri University of Kigali kaminuza yemereye aba bakobwa kuyigamo ku buntu. Tubibutse ko aba bakobwa bahatanaga bari bamaze iminsi igera muri ine bari kumwe mu mwiherero wabereye muri imwe mu mahoteli ya hano mu mujyi wa Kigali.

Miss Earth

Byatangiye abantu bataraza binarangira ari bake

Miss Earth

Paul nk'uko yamamaye muri filime z'u Rwanda ni we wari uyoboye ibi birori

Miss Earth

Abakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda bari baje gushyigikira iki gikorwa

Miss Earth

Abari bagize akanama nkemurampaka

Miss Earth

Miss Earth

Angel na Deo Munyakazi bari mu basusurukije abatari benshi bari bitabiriye ibi birori

Miss Earth

Miss Earth

Umubyinnyi rurangiranwa w'umunyarwandakazi Sharri Silver yar yaje kwihera ijisho azana n'abana afasha

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Abakobwa bose icumi bahatanaga banyura bwa mbere inyuma y'akanama nkemurampaka

Miss Earth

Abakobwa bageze mu cyiciro cyo kuvuga imishinga yabo

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Abakobwa bose batangaza imishinga yabo

Miss Earth

N'ubwo igikorwa nyiri izina cyari gikomeje ariko abantu bo bari bake

Miss Earth

Habibah umwe mu bahatanaga muri Miss Rwanda 2017 n'ubwo atahiriwe ngo akomeze yari yaje kwihera ijisho iri rushanwa

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth

Miss Earth Rwanda yitabiriwe n'abakobwa 10

Miss EarthMu icumi bahatanaga habanje gutorwamo batanu bahatanira ikamba

Miss EarthAha batanu batabashije gukomeza bahise bigendera

Miss Earth

Uncle Austin na Victor Rukotana bari baje kwihera ijisho

Miss EarthPaul yagarutse yahinduye

Miss Earth

Abakobwa bose bemerewe kwiga muri University of Kigali

Miss EarthAba ni bo bazanye amakamba

Miss Earth

Ibisonga bya Miss Earth Rwanda 2018

Miss Earth

Miss Earth

Akimara gutorwa Miss Earth Rwanda 2018 hahise hanafatwa ifoto y'urwibutso

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI IBI BIRORI

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric NIYONKURU-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mansa sultan5 years ago
    Uyu mwana aranshimishije pe!kwiyoroshya kwe no kudacika intege dore aho bimugejeje kdi biracyaza,nabandi bibabere isomo.Iyo wicishije bugufi Imana irakuzamura
  • Jo5 years ago
    Abanyarwanda ibintu byaba miss babiciye amazi ntawukibyitabira . Anastasia rwose afite impingikirane ubuse azagera mumahanga aseke





Inyarwanda BACKGROUND