Tariki 12 Ukwakira 2018 ni bwo Umutoniwase Anastasie yerekeje muri Philippines aho yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018. Nyuma y'uko agezeyo uyu mukobwa urukumbuzi rwamutamaje agaragaza uwo yihebeye kugeza ubu bitana umugore n'umugabo n'ubwo batarashakana bizwi n'amategeko ndetse n'imiryango.
Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "Ndagukumbuye mugabo wanjye Gatsinzi Lee.." Uyu musore nawe wari umaze kubona aya magambo nawe yagize ati" Ndagukumbuye mugore wanjye...". Aya magambo agaragaza ko aba bombi bari mu rukundo bikomeye bayabwiranye nyuma y'iminsi batabonana cyane ko uyu musore uzwi nka Gatsinzi Lee aheruka Miss Umutoniwase Anastasie ubwo yari amuherekeje yerekeza muri Philippines dore ko uyu musore ari umwe mu bari baherekeje uyu mukobwa.
Uyu musore ni umwe mu bari baherekeje Umutoniwase Anastasie
Ni ubwa mbere uyu mukobwa yari ahishuye ko afite umukunzi. Umutoniwase Anastasie ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ubwo yajyaga mu mwiherero ateze moto, akaba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga. Ibi kandi byatumye atorwa nka Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity). Uyu mukobwa kandi aherutse no kwambikwa ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018. Kuri ubu ari muri Phillipine aho yaserukiye u Rwanda muri Miss Earth 2018.
Umutoniwase Anastasie ati" Ndagukumbuye mugabo wanjye..."
Uyu musore nawe yahise amusubiza ati "Ndagukumbuye mugore wanjyeee..."
TANGA IGITECYEREZO