RFL
Kigali

Miss Umutoni Josiane yaba ari mu rukundo na Danny Nanone ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2017 10:17
1


Ibi byatangiye kuvugwa nyuma yaho uyu mukobwa yoherereje ubutumwa Danny Nanone amusabira ku Mana, ibi byabaye imbarutso yatumye hatangira gutekerezwa ko Danny Nanone yaba ari mu rukundo na Miss Josiane Umutoni. Byatumye Inyarwanda.com yifuza kumenya ukuri kuri iyi nkuru twegera uyu mukobwa wahisemo kuvuga ukuri.



Ibi byatangiye ubwo kuri Status ye ya whatsapp uyu mukobwa yagize ati” Imana ikundindire’ aya magambo yari aherekeje ifoto ya Danny Nanone nkuko nawe abyivugira Umutoni Josiane ngo yahuye n’ibibazo byinshi by'abamubazaga niba yaba asigaye akundana na Danny Nanone cyo kimwe n’iyi foto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byatumye twegera uyu mukobwa umwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 maze mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com atangaza byinshi ku mubano we na Danny aho yatangiye agira ati”Ntakidasanzwe Danny Nanone ni inshuti yanjye ntabwo dukundana ariya magambo nayamwandikiye kuko narinzi ko agiye mu rugendo kandi atorohewe narwo.”

danny nanone

Miss Umutoni Josiane ati 'Imana ikundindire'

Aha uyu mukobwa yatangaje ko yandikiye Danny Nanone aya magambo nk’inshuti ye bavugana umunsi ku wundi, akaba yarazi ko afashe urugendo yerekeza i Huye nyamara azi neza ko ntabyangombwa afite byo gutwara bityo ngo amwifuriza kurindwa n’Imana atyo, Miss Umutoni Josiane yatangaje ko Danny Nanone ari inshuti ye ikomeye ariko atari umusore bakundana.

Umunyamakuru yabajije Miss Umutoni Josiane ikihishe inyuma y’uru rukundo rwe na Danny Nanone, atangaza ko ntanakimwe cyane ko we afite umukunzi kandi uziranye na Danny bityo ngo ntabwo byavamo kuba we na Danny Nanone bakundana.josiane

Miss Josiane Umutoni aramagana ibyo kuba akundana na Danny Nanone

Umutoni Josiane ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y’Amajyaruguru icyakora utarabashije kugera muri 15 bahataniraga ikamba mu cyiciro cya nyuma, kuri ubu Josiane asigaye ari umunyamakuru wa Tv10 uzwi cyane mu kiganiro Turn Up gica kuri iyi televiziyo.

Kuri ubu Danny Nanone asa nutuje ku bijyanye n’urukundo ku buryo bugoye kumenya inkumi baba bari mu rukundo bituma n’igihwihwishijwe cyose gifatwa nk’amakuru y’ukuri kabone ko byaba atari nabyo. Kuri iyi nkuru twifuje kubaza Danny Nanone gusa ntibyakunda kuko telefone ye itari iriho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • clairea mutazi 6 years ago
    hhhhhh muti yitabiriye irushanwa ryaba Miss ntiyagera nomuri TOP 15? Nukuri murasetsa peee! none c ubwo ni miss? cyereka nibamutazi igisobanuro cyabyiro na gaciro kiyo title? ubu umuntu wese witabiye irushanwa rya Miss Rwanda ahita yitwa Miss?





Inyarwanda BACKGROUND