Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2018 ni bwo Miss Teta Sandra yashyize hanze ifoto yambaye Bikini. Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha. Mu babonye iyo foto hari abamwibasiye banyuze aho batangira ibitekerezo ndetse n'abandi bagiye bashyira iyi foto ku mbuga nkoranyambaga bakarenzaho amagambo amwibasira.
Nyuma yuko abonye ko hari abatangiye kumwibasira bamuhora ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Miss Teta Sandra nawe yagiye kuri Snapchat abwiriramo abo bose aho yagize ati”Ayo mafuti yose bari kuvuga yari kugira agaciro iyo bavuga ko nambaye bikini mu muhanda ariko abo bantu ntibareba ko ndi mu bwato, Sinzarindira ko abantu badasirimutse babanza gusirimuka; mfite byinshi mu mutwe ntekereza nzakora ngo 2018 iryohe. Mu gihe abantu bamwe na bamwe bafata igihe cyabo batwandika amafuti ku ma websites, ntibamenya ko izo websites zikorera amafaranga kubera twe. Baba bata igihe cyabo…”
Teta Sandra yari amaze iminsi ashyize ifoto ye hanze ari ku mazi
Uyu mukobwa yikomye bikomeye kimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda tutifuje kugaruka ku izina ryacyo agira ati”Imwe muri gahunda z'umwaka mfite uyu mwaka ni ukugirira impuhwe abashonji kuko Imana nanjye yangiriye impuhwe.. ubwo rero ama websites nka…(twanze gutangaza mu izina igitangazamakuru yavuze) ashaka gukorera amafaranga kuri njye angaragaza nabi mbagiriye impuhwe nimwishimishe.”
Iyi foto ni yo yabaye imbarutso y'ibi byose
Uyu mukobwa wamamaye ubwo yiyamamarizaga kuba Miss SFB nyuma akaza no kwiyamamariza kuba Miss Rwanda, ndetse agakunda kuba hafi y’imyidagaduro hano mu Rwanda cyane ko yanagiye akundana n’abantu b’ibyamamare ,mu minsi ishize yarari muri Uganda aho yari yateguyeyo igitaramo yari yise’Gold Glam Party’ icyakora nyuma y’iki gitaramo akaba yaranatembereye i Mombasa ho muri Kenya nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya.
TANGA IGITECYEREZO