RFL
Kigali

Miss Teta Sandra wariye karungu yikomye abari kumwibasira nyuma y’uko ashyize hanze ifoto yambaye Bikini

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2018 9:01
13


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2018 ni bwo Miss Teta Sandra yashyize hanze ifoto yambaye Bikini. Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha. Mu babonye iyo foto hari abamwibasiye banyuze aho batangira ibitekerezo ndetse n'abandi bagiye bashyira iyi foto ku mbuga nkoranyambaga bakarenzaho amagambo amwibasira.



Nyuma yuko abonye ko hari abatangiye kumwibasira bamuhora ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Miss Teta Sandra nawe yagiye kuri Snapchat abwiriramo abo bose aho yagize ati”Ayo mafuti yose bari kuvuga yari kugira agaciro iyo bavuga ko nambaye bikini mu muhanda ariko abo bantu ntibareba ko ndi mu bwato, Sinzarindira ko abantu badasirimutse babanza gusirimuka; mfite byinshi mu mutwe ntekereza nzakora ngo 2018 iryohe. Mu gihe abantu bamwe na bamwe bafata igihe cyabo batwandika amafuti ku ma websites, ntibamenya ko izo websites zikorera amafaranga kubera twe. Baba bata igihe cyabo…”

teta

Teta Sandra yari amaze iminsi ashyize ifoto ye hanze ari ku mazi

Uyu mukobwa yikomye bikomeye kimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda tutifuje kugaruka ku izina ryacyo agira ati”Imwe muri gahunda z'umwaka mfite uyu mwaka ni ukugirira impuhwe abashonji kuko Imana nanjye yangiriye impuhwe.. ubwo rero ama websites nka…(twanze gutangaza mu izina igitangazamakuru yavuze) ashaka gukorera amafaranga kuri njye angaragaza nabi mbagiriye impuhwe nimwishimishe.”

tetaIyi foto ni yo yabaye imbarutso y'ibi byose

Uyu mukobwa wamamaye ubwo yiyamamarizaga kuba Miss SFB nyuma akaza no kwiyamamariza kuba Miss Rwanda, ndetse agakunda kuba hafi y’imyidagaduro hano mu Rwanda cyane ko yanagiye akundana n’abantu b’ibyamamare ,mu minsi ishize yarari muri Uganda aho yari yateguyeyo igitaramo yari yise’Gold Glam Party’ icyakora nyuma y’iki gitaramo akaba yaranatembereye i Mombasa ho muri Kenya nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abihamya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xv6 years ago
    Uyumukobwa ateye neza nibamureke yihere abasomyi
  • mucyo6 years ago
    uyu mukobwa aravuga ngo arasirimutse! ninjiji matwi Nkuko ntazibyarimo ndababwizukuri!
  • cyooo6 years ago
    unva wamukobwa we urinjiji cyaneee nizereko utakiri umwescro nahubundi kuba uri icyirara uricyirara byose ubwose ubwo nubusirimu twese ubwato turabuzi ariko ntago umunyarwandakazi yifata akiyambika ubusa agashyira hanze ahubwo ubwo ukumbuye gereza nayakanzu humura amarembo arafunguye nahubundi ntawahana uwahanutse nubuhe burere uri guha umwana uzabyara
  • Jane 6 years ago
    Ubuse nkawe ngo ni Mucyo uvuze iki?? Erega yababwiye iyo muta umwanya mwandika mubatuka izi web zibazikorera Cash....so u the fool here,she ain't she knows what she is doing...stay out of her way ahubwo
  • Elle6 years ago
    Muramushakaho iki se? mureke kumwenjirira muri private life! namwe mukore ibibashimisha
  • 6 years ago
    ubusa bwabo tumaze kubuhanga.
  • iiiigy6 years ago
    utuzutu ndabona twaraguye nkibere ndaQ
  • Ashimwa6 years ago
    Nyamuneka muge mureka abana bishimishe. Gusa nabi bamenye kwitinda. Nkubu umuherwe umaze iminsi atumira utwana twutunyarwanda i mombasa witwa Joho akaba ari nawe gouverneur wa Mombasa icyo benshi batazi ni imico ye n’indwara arwaye. Nyamuneka bitonde uwo mugabo ararwaye.
  • jp6 years ago
    mpa numero ye
  • Rwema6 years ago
    @Elle, uyu mukobwa ntawinjiye muri private life ye ahubwo ni we uba uba yishyize ku karubanda! Mujye mwita ikibi ko ari kibi mureke gushyigikira amafuti!!
  • FUNNIER6 years ago
    SO UBWATO=BATHROOM???
  • mbona6 years ago
    ni he handitse ko kwambara bikini ari bibi c
  • alida6 years ago
    teta nta kibi wakoze rwose naho ureke abo ba Rwema bafite mu mutwe nka ha ba nyirakuru ikibi c ukibonye he?





Inyarwanda BACKGROUND