RFL
Kigali

Miss Sandra, Mc Phil Peter, Miss Vanessa n’abandi bitabiriye amajonjora y’ibanze mu irushanwa 'God father East Africa'-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 9:16
3


Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mutarama 2018 mu mujyi wa Kigali habereye amajonjora y’ibanze mu irushanwa rya God Father. Usibye iri jonjora ryabaye hateganyijwe andi majonjora anyuranye kugira ngo hagaragare abanyarwanda batatu bazahagararira igihugu muri iyi nzu cyane ko uzegukana intsinzi azahembwa agatubutse.



Aya majonjora yabereye Kimihurura ahagaragaye benshi mu byamamare hano mu Rwanda bifuza kwinjira muri iri rushanwa rya Godfather East Africa. Uwari uhagarariye God Father East Africa wari muri aya majonjora yabwiye abanyamakuru ko iri rushanwa riri gusimbura Big Brother kuko usanga izina ryaryo ryarangiritse muri rubanda kubera amwe mu makosa yagiye aberamo ku buryo nta bantu bakuru bakiryizera, bityo ngo guhindura imikorere bihera ku izina.

Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda ndetse na Kenya. Aha buri gihugu kikazatanga abantu icumi bazakorwamo amajonjora hagasigara batatu muri buri gihugu, abantu cumi na babiri bazaba batsinze bakaba aribo bazabana mu nzu y'aya marushanwa izaba iri muri Kenya mu irushanwa rizamara amezi atatu guhera muri Werurwe 2018 kugeza muri Gicurasi 2018.

Bamwe muri 17 bitabiriye amajonjora y’ibanze muri GodFather East Africa harimo abafite amazina akomeye barimo Miss Vanessa, Miss Teta Sandra, Mc Phil Peter umunyamakuru wa Isango Star na Isango Tv, Jay Rwanda uherutse kwegukana ikamba rya rudasumbwa wa Afurika n'abandi benshi barimo abafite amazina azwi.

Uhagarariye God Father East Africa yabwiye abanyamakuru ko uzatsinda azahembwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu y’amashiringi ya Kenya hakiyongeraho n’ibindi bihembo binyuranye.

godfathereastafricaAbahatana babanje kwiyandikagodfathereastafricagodfathereastafricaBayobowe n'uhagarariye Godfather East Africa abagize akanama nkemurampaka babanje kuganiriza abanyamakuru kuri iri rushanwagodfathereastafricagodfathereastafricaNgamije Sissi umunyamideri umenyerewe mu Rwanda yari yitabitriye aya marushanwagodfathereastafricagodfathereastafricaUmunyamakuru wa Goodrich Tv, Steven nawe yari yitabiriye aya marushanwagodfathereastafricagodfathereastafricagodfathereastafricagodfathereastafricaMiss Teta Sandra yari yitabiriye iri rushanwamiss vanessamiss vanessaMiss Vanessa Uwase Raissa nawe yari yitabiriye iri rushanwagodfathereastafricagodfathereastafricaMr Africa 2018, Jay Rwanda nawe arahatanira kujya muri Godfather East AfricagodfathereastafricagodfathereastafricaMc Phil Peter nawe ari guhatana muri God Father East Africa2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • austin6 years ago
    ndabona vanessa yabemeje kabisa azicyashaka, abagize pannel baligucira urukonda kugeza nokubafotora appareil bazimanuye. Naho teta we uliya mudigi w'inda wo yawujyanagahe koko? aliko ntakinyishe nkuliya musaza wumunyamakuru steven wa goodrich doruko na bagenzibe kuruhande bamureba bumiwe????
  • akimana6 years ago
    Mugerageze amahirwe, ntawutinya icyo atarabona nugutinyuka mugashakisha imirimo itanga cash
  • didi6 years ago
    hhh





Inyarwanda BACKGROUND