RFL
Kigali

Miss Shimwa Guelda yinjiye mu ruhando rwa muzika, birashoboka ko azajya afashwa na Muyoboke–AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/12/2017 10:32
0


Nyampinga w’umuco akaba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 Shimwa Guelda yatangarije Inyarwanda.com ko yinjiye muri muzika nyuma yahoo agaragariye ku rubyiniro mu gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Charly na Nina ‘Imbaraga’.



Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati Nkusi Arthur wari ukiyoboye yahamagaye ku rubyiniro izina rishya mu matwi y’abantu, ahamagara Shimwa Guelda, benshi baguye mu kantu bibaza ibigiye kuba birabayobera, akigera ku rubyiniro uyu mukobwa yakiriwe na Pastor P umwe mu ba producer bakomeye hano mu Rwanda  atangira kumucurangira indirimbo Laurette ya Kamaliza maze nawe mu ijwi rye ryiza aririmbira abaraho batigeze bamwima amashyi.

Aha Shimwa Guelda yatangiye kuririmba indirimbo ya cyera ariko icuranze mu buryo bwa Live aho yacurangirwaga na Pastor P. akiva ku rubyiniro Guelda Shimwa twamwegereye tumubaza niba koko yamaze kwinjira muri muzika, aha akaba yemereye Inyarwanda.com ko aribyo koko yamaze kwinjira muri muzika gusa yanga kugira byinshi atangaza avuga ko byinshi bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Shimwa Guelda ku rubyiniro mu gitaramo cya Charly na Nina

Shimwa Guelda yemereye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko usibye gusubiramo indirimbo z’abandi hari n’ize bwite zitarajya hanze gusa akavuga ko byinshi bizagenda bimenyekana. Icyakora nubwo ntabyinshi yigeze ashaka gutangaza hari amakuru ahari ko Muyoboke Alex yamaze gushima uyu mukobwa ku buryo mu minsi ya vuba yakwiyongera kuri Charly na Nina akaba impano nshya igiye kuzamuka muri muzika nyarwanda icyakora akaba azakomeza gukora injyana gakondo nkuko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA SHIMWA GUELDA

REBA HANO VIDEO Y'IGITARAMO CYA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND