RFL
Kigali

Miss Shimwa Guelda yifatanyije n’abanyeshuri bo muri GS Camp Kigali mu gitaramo cy’umuco-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/10/2017 8:34
1


Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 5 tariki 20/10/2017 ni bwo mu ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali habereye igitaramo cyari cyiganjemo imbyino nyarwanda, amakinamico ndetse no kwerekana imideli ya kinyafurika. Shimwa Guelda ari nawe Nyampinga w’umuco 2017 ni we wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo.



Iki gitaramo cyateguwe n’iri shuri cyibanze cyane ku muco gakondo no ku mbyino. Abanyeshuri wabonaga biteguye cyane kandi ibyo bakora babikunze. Bigitangira, hakinwe amakinamico, yakurikiwe n’imbyino zamaze umwanya utari muto abasore n’inkumi bagorora umubyimba biratinda.

Camp Kigali

Umuyobozi wa G.S Camp Kigali

Abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa cyabo ari benshi cyane ndetse bari bashyigikiye bagenzi babo mu buryo bukomeye ubona bafana cyane. Nyuma y’imbyino hakurikiyeho kwerekana imideli ariko hibanzwe ku muco gakondo aho aba banyeshuri bari batoranyije ukina ari umwami ndetse n’umwamikazi bari bagaragiwe n’abandi banti batandukanye harimo umukobwa uha abana bato amata.

Camp Kigali

Miss Guelda niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo

Shimwa Guelda wabaye nyampinga w’umuco wa 2017 yashimiye cyane ubuyobozi bw’iri shuri bwamutumiye ndetse abashimira kuba baratekereje igikorwa nk’iki gishishikariza abana gukunda umuco, asaba abanyeshuri gukomera ku muco nyarwanda no kudakururwa n’iby’ubu ngo biyibagize gakondo yabo. 

Andi mafoto:

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Guelda yacinye akadiho abanyeshuri baratangara

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Abasore b'ibigango bo muri Camp Kigali bari babukereye

Camp Kigali

Camp Kigali

Camp Kigali

Aba nibo bakinnye ari umwami n'umwamikazi

Camp Kigali

Byari biryoheye ijisho

Camp Kigali

Camp Kigali

Duelda aganiriza abanyeshuri ba G.S Camp Kigali

Camp Kigali

Amafoto: IHORINDEBA Lewis/ Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laurien6 years ago
    Camp Kigali nikomereze aho mu gutoza Ababa bacu umuco rwose. Birashimishije. Ahubwo n'andi mashuri arebereho kk aba bana nibwo Rwanda rwejo!





Inyarwanda BACKGROUND