RFL
Kigali

Miss Umuhoza Sharifa yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Thierry-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/07/2018 21:05
2


Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ndetse akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018 yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Thierry.



Miss Umuhoza Sharifa w'imyaka 23 y'amavuko n'umukunzi we Thierry barahiye imbere y'amategeko kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda. Ni umuhango wabereye ku Kimuhurira mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane kuva Saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba. Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'aho tariki ya 01 Nyakanga 2018 habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku ivuko rya Miss Sharifa i Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.

Barebanaga akana ko mu jisho,...bemerewe na Leta kubana nk'umugabo n'umugore

Miss Sharifah yiyamamaje muri Miss Rwanda 2016 afite umushinga wo kwita ku kibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateguwe. Ntiyabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, icyakora yabaye igisonga cya kane. Kuri ubu akorana n’abakobwa bagera kuri 68 mu huriro rye rikorera mu Karere ka Musanze, bose basoje amasomo yabo mu bijyanye n’ubumenyi ngiro mu byiciro bibiri. Miss Sharifa yafashije abakobwa 30 bo mu karere ka Musanze batewe inda bakiba iwabo.

REBA AMAFOTO

Ibyishimo byari byose kuri Miss Sharifa n'umukunzi we

Inkweto Sharifa na Thierry bari bambaye

Miss Sharifa na Thierry bemerewe n'amategeko kubana nk'umugabo n'umugore

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Derrick lèo5 years ago
    HHH HHH abafite ibihiye baryinwi HHH HHH sorry abafite inkwi bandya ibihiye kweli umutyip ndushubwiza rebumukobwa ajyanye sha HHH HHH HH narumiweee koko Gusa lmana ikomeza kubaba hafi yanyu GUSA nimwishinge ibyo nanditse hejuru nkunda jocks cyne
  • ishema salima5 years ago
    ESE miss sharifa nimiss wakangahe?





Inyarwanda BACKGROUND