RFL
Kigali

Miss Shanitah arasaba abanyarwanda kumushyigikira cyane mu irushanwa rya Miss University Africa 2018

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:19/10/2018 8:24
0


Hasigaye iminsi 24 igisonga cya 1 cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 Umunyana Shanitah akerekeza mu gihugu cya Nigeria guhatanira ikamba rya Miss University Africa 2018. Iri ni irushanwa ryita ku gushaka Nyampinga uzi ubwenge kandi ufite ubwiza muri kaminuza zose zo muri Afrika.



Mu bihugu 54 hazatoranywamo igihugu kimwe na Nyampinga umwe. Imyiteguro irarimbanije kuri Nyampinga uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss University Africa 2018. Tuganira na Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga, yadutangarije ko imyiteguro ayigeze kure, ndetse ko yatangiye no kurushanwa kuko aba bakobwa 54 babahurije ku rubuga rwa Whatsapp aho babaha imikoro igiye itandukanye uyitsinze cyangwa akayikora vuba amanota yiyongera. 

Amafoto na Video bya Shanitah biri ku mbuga nkoranyambaga ya Miss University Africa haba ‘Facebook’ na ‘Instagram’.

Ifoto za Shanitah zigiye zimanitse no mu gihugu cya Nigeria

Miss Shanitah yatubwiye ko asaba Abanyarwanda kumushyigikira bakora 'Likes' nyinshi bagatanga n'ibitekerezo (Comments) kuri Video ze n’amafoto ari ku mbuga nkoranyambaga za Miss University Africa kuko bizamuhesha amahirwe yo kuza mu icumi ba mbere. Yagize ati:

Iri rushanwa ndimo ndasaba abanyarwanda kunshyigikira bakunda (Likes) bakanatanga ibitekerezo (Comments) kuri Instagram no kuri Facebook Page ya missuniversityafrica, ibyo bikazamfasha kugera mu 10 ba mbere ako kanya. Kugeza ubu najye ndi gukora uko nshoboye ngo nzazane ikamba mu rugo (Rwanda).

Iki gikorwa cyo gutanga ibitekerezo (Comments) no gukunda (Likes) amafoto y’uyu mwali ku mbuga nkorambaga za missuniversityafrica bizageza ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa. Miss Shanitah yakomeje adutungariza ko yatangiye amasomo muri kaminuza ariko yanze gutangariza umunyamakuru iyo kaminuza yigamo iyo ari yo.

Icyakora yadutangarije ko kuba yaba yiga muri kaminuza cyangwa atayigamo ngo ntabwo muri iri rushanywa bigenderwaho cyane. Yatubwiye ko kandi ari gushaka uburyo yahura vuba na Linda Umutoniwase akamubaza uko biba bimeze muri iri rushanwa nk'umwe mu bitabiriye iri rushanwa muri 2017 akanaza mu 10 ba mbere.  

Linda Umutoniwase waje mu 10 ba muri Miss Univeristy Africa muri 2017

Ikamba rya Miss University Africa 2017 ryambawe Nyampinga Lorriane Nadal wo muri Mauritius

Lorriane Nadal Miss University Africa 2017

Shanitah yiteguye guhiganwa n'abakobwa bava mu bihugi 54   

Mu kwezi k'Ugushyingo 2018 ni bwo Umunyana Shanitah azitabira umwiherero w’ibyumweru 2, nyuma hatoranywemo abakobwa 10 ba mbere bazagera ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa. Miss Shanitah arasaba abanyarwanda kumushyigikira mu iminsi 39 isigaye hagatoranywamo 10 ba mbere.

Kanda hano ushaka gutanga igitekerezo(Comment) no gukunda(like) video ya Shanitah iri kuri 'Facebook'

Kanda hano ushaka gutanga igitekerezo(Comment) no gukunda (like) Video ya Shanitah iri kuri 'instagram' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND