Nyuma y’uko urwego rw’abanyamakuru rwigenzura RMC rwari rwatanze ibihano ku kinyamakuru Igihe.com kubera inkuru banditse kuri uyu mukobwa imusebya nk’uko byari bikubiye mu kirego yari yaratanze, ubu noneho bamaze gukiranuka mu bwumvikane busesuye areka miliyone enye bagombaga kumuha.
Ku itariki ya 6 Kanama 2015 ikinyamakuru IGIHE.com cyatangaje inkuru kuri Miss Sandra Teta nyuma uyu mukobwa atangaza ko amakuru yamutanzweho atari ukuri ndetse anavuga ko iyi nkuru irimo gusebanya. Iyi nkuru imaze gutambuka, yavuzweho byinshi mu binyamakuru mu Rwanda ndetse na nyir’ukuyandikwaho akavuga ko itamuguye neza.
Miss Sandra Teta wagombaga guhabwa miliyoni enye n'iki kinyamakuru, yemeye ko bumvikana ntiyayabaca
Nyuma Miss Sandra Teta yitabaje Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) kugira ngo rumukiranure n’iki kinyamakuru, maze mu mikemurire y’ikibazo, RMC iha iki kinyamakuru ibihano birimo n’amande y’amafaranga y’u Rwanda agera miliyoni enye . Nyuma y’ibi bihano, benshi mu bayobozi b’ibitangazamakuru n’abakurikirana uyu mwuga bya hafi bagiye bavuga ko icyari gikenewe atari uguca ikinyamakuru amafaranga ahubwo ko RMC yagombaga kunga impande zombi.
Nk'uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n'impande zombi nyuma y’igihe hatangajwe umwanzuro wa RMC, ubuyobozi bwa bw’ikinyamakuru bwegereye Miss Sandra Teta bugirana na we ibiganiro by’ubwiyunge ndetse bunafata umwanya wo kumwiseguraho ikibazo impande zombi zikirangiza mu bwumvikane busesuye.
Miss Sandra Teta yahise afata umwanzuro wo guhagarika ikirego yari yaratanze nyuma y'uko umubano we n'iki kinyamakuru wongeye kuba mwiza, nk'uko bigaragara muri iri tangazo impande zombi zashyize ahagaragara. Kuri ubu, nk'uko iryo tangazo rikomeza ribigaragaza, umwuka ni mwiza hagati y’impande zombi ndetse basezeranye gukomeza gukorana neza mu buryo bwimbitse.
TANGA IGITECYEREZO