RFL
Kigali

Miss Kenya Evelyn Njambi yahigitse Miss Mutesi Jolly n'abandi yegukana ikamba ry'umukobwa mwiza muri Afrika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2017 10:40
5


Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2017 ni bwo hashyizwe hanze urutonde rw’abakobwa bahagarariye imigabane mu buranga nyuma yo kurushanwa muri Miss World 2016, aha ni ho uwa Kenya yakubitiye inshuro uwari uhagarariye u Rwanda aba ‘Queen of Africa’.



Buri mugabane watorewe umukobwa wahize abandi kwitwara neza mu irushanwa rya Miss World 2016, aha umugabane wa Afurika wahagarariwe na Miss Kenya, America ihagararirwa n’umukobwa uturuka muri USA,Oceanie ihagararirwa n’umukobwa wari uhagarariye Australie, Uburayi buhagararirwa n’umukobwa wari uhagarariye Ububiligi, naho Carribean ikaba yahagarariwe n’umukobwa wo muri Dominican Republic naho ku mugabane wa Asia hakaba haratsinze umukobwa wo muri Indonesia.

Afrique: Evelyn Njambi, KENYA


Evelyn yaje muri batanu bageze kuri Final bahataniraga ikamba rya Miss World aca agahigo ko kuba umunya Kenya wa mbere ubonye umwanya mwiza kuva Kenya yakwitabira iri rushanwa rya Nyampinga w'isi. Uyu mukobwa yabaye kandi uwa kane muri ba nyampinga bafite ubwiza bufite intego aza no muri batanu ba mbere mu gice cya Top Model. Ibi ni byo byagize uyu mukobwa kuba Miss World Africa.

AMERICAS: Audra Mari, USA

Miss Audra yegukanye umwanya wa cumi n’umwe mu irushanwa rya Miss World 2016, aha akaba yarari no muri 24 bari bakomeje muri ba nyampinga bafite ubwiza bufite intego ndetse aza no muri 24 bitwaye neza muri siporo (sport). Ibi byatumye aba Miss World Americas.

ASIA: Natasha Mannuela, INDONESIA


Natasha ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’ubwiza bufite intego. Yabaye uwa gatatu muri Miss World aba igisonga cya mbere muri Top Model aza no muri batatu ba mbere bakurikiranwaga cyane mu itangazamakuru na Social Media, ibi bikaba ari byo byamugize Miss World Asia.

CARRIBBEAN: Yaritza Reyes, DOMINICAN REPUBLIC


Yaritza yabaye Miss World Caribbean aba igisonga cya mbere muri Miss World uyu akaba yaraje muri 24 bari ba nyampinga b’ubwiza bufite intego na 24 bitwaye neza muri siporo (Sport) aba igisonga cya kabiri muri Top Model.

EUROPE: Lenty Frans, BELGIUM


Lenty yaje muri cumi n’umwe ba mbere muri Miss World (umwanya mwiza u Bubiligi bwabonye kuva 1996) ibi byatumye aba Miss World Europe.

OCEANIA : Madeline Cowe, AUSTRALIA     

                          

Madeline yaje muri  24 b’ubwiza bufite intego ndetse no muri 24 ba mbere muri sport byatumye aba Miss World Oceania.

Aha umukobwa wari uhagarariye Kenya yaje ku mwanya wa mbere ahigitse benshi barimo na Miss Jolly wari uhagarariye u Rwanda muri Miss World. Kuva Miss Jolly yava muri iri rushanwa akaba ataratangaza uko yitwaye muri iri rushanwa dore ko nta kiganiro n’itangazamakuru yigeze akora agarutse nkuko yagikoze agenda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • carine7 years ago
    Hari abazi ko ubwiza ari ukwitukuza! murabona ko Miss Kenya ari naturel naho uwacu yarimyotoye ngo nibwo ari kwigira mwiza!!!
  • ganza7 years ago
    ESE uwo munyagwa w I Rwanda ntaratahuka * igihe amarushanwa yarangiriye kontarumva avugwa!cg ahugiye muhushaka mukorogo Jackson yasize ! she cld be ashamed @ jolie
  • Fotoshop7 years ago
    Miss Photoshop Rwanda 2016 ko arangwa n'intsinzwi ra?
  • ddf7 years ago
    Sha Jolly yiteje abantu agerekaho no guhakana ko atitukuje naho abantu ari injiji zitazi kureba ashiduka abaye antipathique kuri bose nakugira inama yo guca bugufi ukareka kwigira ukuntu uvugana agasuzuguro
  • Jojo7 years ago
    Yewe ga yewe. Ariko se ubwo abona yajya mumarushanwa agatsinda nde?? Yagize ngo amanyanga y'irwanda azayakora no hanze... ariko se uwa mubwiye ko ari mwiza ninde kuburyo yumva yatega indege ngo agiye kurushanwa??? Narumiwe koko?





Inyarwanda BACKGROUND