RFL
Kigali

Miss Rwanda Iradukunda Elsa yasuye urubyiruko rw'i Wawa rwanagabiwe inka izajya ibakamirwa -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2017 21:31
1


Mu rugendo rw’akazi rw’iminsi irindwi Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ari gukorera mu ntara y’Iburengerazuba, ku munsi warwo wa Kane yasuye urubyiruko ruri mu kigo ngororamuco cya Iwawa aho yagiye amaze gusura abarangije amasomo yabo i Wawa basigaye bakorera mu mujyi wa Rubavu ndetse bamwe muri bo bari no mu bamuherekeje i Wawa.



Kuri uyu munsi wa kane w’uruzinduko rwe, ni ukuvuga kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017, Miss Iradukunda Elsa yasuye koperative  y’abana barangije kwigira i Wawa ubu basigaye bakorera mu gakiriro ka Rubavu akaba yasanze bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara. Nyuma yaho yahise yerekeza i Wawa aho yari aharekejwe n'abarangije kwiga i Wawa dore ko bagombaga kuganiriza bagenzi babo babaha ubuhamya bwabo nyuma yuko bavuye muri iki kigo.

Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa yagiranye ikiganiro n’uru rubyiruko ruri kwigira muri iki kigo ngororamuco cy’i Wawa maze nyuma y’ibi biganiro byakoze ku mutima umubyeyi wagaragaye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu ntara y'i Burengerazuba Odette Nyiramongi wari waherekeje Miss Rwanda aza kwiyemeza kubasigira inka izajya ibakamirwa yise ‘Urukundo’ aho yateye inkunga iki kigo ingana n'amafranga y'u Rwanda ibihumbi 600.000 bazaguramo iyo nka. Iki kiganiro cyagenze neza ndetse cyiza gishimangira umubano mwiza waba Nyampinga b’u Rwanda ndetse n'abasaza babo bari kwigira i Wawa uyu mubano ukaba waratangijwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly. 

REBA AMAFOTO:

Miss RwandaMiss RwandaMiss Rwanda yabanje gusura abarangije kwiga i Wawa basigaye bakorera mu mujyi wa RubavuMiss Rwanda

Miss Rwanda Iradukunda Elsa agiye i WawaMiss RwandaMiss Rwanda na Odette Nyiramongi wari umuherekeje b akanatanga inka bakigera i WawaMiss RwandaMiss Rwanda aganiriza urubyiruko rw'i WawaMiss RwandaYasuye aho abanyeshuri bigira

Miss Rwanda

Omar warangije kwiga i Wawa yatanze ubuhamya ku bakiriyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi6 years ago
    Ariko miss w'uyu mwaka ari active pe. Arakora rwose kandi iby'umumaro. Big up miss





Inyarwanda BACKGROUND