RFL
Kigali

Kudakomeza muri Miss Rwanda byarambabaje ariko ku rundi ruhande narishimye-Belise impanga ya Belinda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2018 20:34
0


Umutoni Belise w'imyaka 22 ni umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye Umujyi wa Kigali, gusa ntiyabasha kuboneka mu bakobwa 20 ba mbere, icyakora impanga ye Uwankunda Belinda we yabonetse muri 20 ba mbere.



Kamwe mu dushya twabonetse mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ni abakobwa b'impanga baryitabiriye. Aba bakobwa b'impanga ni Uwankunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50 na Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 51. Izi mpanga zari mu bakobwa bari bahagarariye umujyi wa Kigali mu gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero ariho umwe yaviriyemo hagakomeza undi. Uwankunda Belinda ni we wabashije gukomeza mu gihe Umutoni Belise atabashije gukomeza.

Belinda

Belinda (ibumoso) hamwe n'impanga ye Belise (iburyo)

Inyarwanda.com twaganiriye na Umutoni Belise utarabashije gukomeza muri iri rushanwa, tumubaza uko yabyakiriye, adutangariza ko byamubabaje cyane, gusa ku rundi ruhande biramushimisha. Yakomeje avuga ko yababajwe no kuvamo kwe, gusa ashimishwa no kuba impanga ye yarakomeje. Yagize ati: "Ku ruhande rumwe byarambabaje cyane kuko ntakomeje na cyane ko twese twifuzaga gukomeza ariko ku rundi ruhande narishimye ko we (Belinda) yabashije kugera aho ntageze agatera intambwe njye ntateye."

Umutoni Belise uvuga ko kuva mu mwaka wa mbere w'ayisumbuye yari afite inzozi zo kujya muri Miss Rwanda, yabajijwe niba umwaka utaha azongera akitabira iri rushanwa, adusubiza muri aya magambo: "Nzabitekerezaho neza ninumva binjemo neza, umwaka utaha muzambona." Belise yakomeje avuga uko yatekereje kujya muri Miss Rwanda 2018 by'akarusho akajyanamo n'impanga ye Belinda. Yagize ati:

Nabitekereje kuva kera nkiga muri segonderi nko mu wa mbere, numvaga ari ibintu byiza. Miss Rwanda nayinjiyemo mpagarariye umujyi wa Kigali. Impamvu natinze ni uko ntari nakarangije kwiga segonderi, ubu ndi kwiga mu wa 3 wa kaminuza muri Mount Kenya. Twese twarabyifuzaga, byari inzozi zacu, ni yo mpamvu twajyanyemo turi babiri.

Belise Umutoni

Umutoni Belise yababajwe ndetse ashimishwa no kudakomeza muri Miss Rwanda

Yagiye gusura impanga ye i Nyamata avayo adashize urukumbuzi

Tariki 13 Gashyantare 2018 ni bwo Umutoni Belise yagiye i Nyamata kuri Golden Tulip aho yari agiye gusura umuvandimwe we asanga bari kwiga isomo rya Fitness. Aba bombi barahoberanye bikomeye amarira aragwa nk'uko bigaragara mu mafoto. Abandi bakobwa bari mu mwiherero barumiwe na cyane ko iri somo ryahise rihagarara kugira ngo izi mpanga zibanze zihoberane zishirane urukumbuzi.

Inyarwanda.com twabajije Umutoni Belise uko yari amerewe mu gihe cy'urukumbuzi rwe, tumubaza uko yari ameze ubwo yari amaze kubona impanga ye ayisanze i Nyamata ndetse tumubaza n'uko yabyitwayemo ubwo bari bamusabye gusezera agasubira iwabo agasiga impanga ye mu mwiherero. Belise yadutangarije ko nyuma y'icyumweru atari kumwe n'impanga ye, yumvaga ameze nk'umuntu urwaye ndetse ngo nijoro yaramurotaga cyane. Yagize ati: 

Naramurotaga cyane nijoro kuko twakoranaga ibintu byose, irungu rero riranyica natekereza ikintu nakundaga kumubwira nkumva nta muntu uhari nabibwira, birambangamira numva meze nk'umuntu urwaye. Byarambabaje numvaga ibyo nakamubwiye ari kimwe cya kane, amagambo yahise ambana menshi iminota iba micye, numvaga tumaranye nk'umunota umwe kandi baraduhaye umwanya munini. Nari maze igihe ntavugana nawe,..numvaga mfite urukumbuzi rwinshi, kubera ko batemererwa gukoresha terefone, kubaho tutavugana ndetse ntamubona numvaga bimbangamiye, numvaga meze nabi, numva ndashaka kujya kumureba.

Umutoni Belise yakomeje agira ati: "Nyuma naje kubisaba ngize amahirwe baranyemerera. Saa kumi z'umugoroba (Tariki 13 Gashyantare 2018) ni bwo nari ngezeyo. Twararindiriye cyane kugira ngo mubone,..nicaye umwanya munini mutegereje, ahageze, nawe urabyumva byari byiza cyane numvaga mukumbuye, byarandenze,..Nari mukumbuye cyane, nawe nasanze yari ankumbuye, hari hashize icyumweru tutari kumwe kandi umuntu musanzwe mukorana ibintu byose nawe urabyumva. Duhoberana, amagambo yari yabuze, gusa twari turimo kongorerana tubwirana ko twari dukumburanye."

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018: Impanga itarakomeje yarwaye urukumbuzi ijya gusura umuvandimwe mu mwiherero-AMAFOTO

Barahoberanye biratinda bagira ibyishimo bivanze n'amarira

Abajijwe na Inyarwanda.com icyo yifuriza impanga ye (Belinda) ndetse n'icyo ari kumufasha muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018, Belise Umutoni yagize ati: "Ndi gukangurira abantu kumutora kugira ngo bamuhe amahirwe, ndamusengera ngiye kuryama, ndetse n'iyo mbyutse ndamusengera." Gutora Uwankunda Belinda ukamuha amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2018 ni ukujya muri terefone ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika Miss ugasiga akanya ukandika 3 ukohereza kuri 7333.

Belise avuga ko yavuye i Nyamata adashize urukumbuzi yari afitiye Belinda

Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda mbere yo kujya mu mwiherero, Uwankunda Belinda umwe mu mpanga ebyiri zitabiriye iri rushanwa, gusa akaba ari we ukomeza dore ko mugenzi we Umutoni Belise atabashije gukomeza, yadutangarije ko aramutse abaye Miss Rwanda 2018 yateza imbere kwikorera bivuye mu mpano, hano akaba yakwibanda cyane ku mpano ziri mu bana bato, agafasha abo bana kubyaza umusaruro impano zabo bikaba akazi. Uwankunda Belinda yagize ati:

Mbonye amahirwe yo kuba Nyampinga w'u Rwanda wa 2018, nateza imbere cyangwa gushyigikira kwikorera bivuye mu mpano, nahera ku bana bato baba bumva ko bafite impano ariko bakumva ko nta kintu yabagezaho, nabashishikariza ko iyo mpano bayibyaza umusaruro bikaba akazi kabo ka buri munsi. Impano nzibandaho hari ukuririmba, kubyina, ubukorikori busanzwe, gukina umupira,..Nzibanda cyane mu bigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye.

Uwankunda Belinda umwe mu bakobwa bahatana muri Miss Rwanda 2018

Belinda arangamiye kumurika impano ziri mu bana bato aramutse atwaye ikamba

Belinda na Belise barifuza ko umwe muri bo yaba Miss Rwanda 2018

Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise ni impanga zisa bitangaje. Photo@EvodeMugunga/Umuseke

Belise na Belinda barasa cyane, bombi ni impanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND