RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018 yatangijwe ku mugaragaro, izana impinduka nyinshi–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2017 14:59
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 ni bwo urugendo rwo gushakisha umukobwa uzasimbura Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 rwatangiye, ibi byaberee mu kiganiro abategura iri rushanwa bagiranye n’itangazamakuru mu mujyi wa Kigali muri Convention Center.



Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Ishimwe Dieudonne yabwiye abanyamakuru ko iki gikorwa gitangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 aho abakobwa bazatangira kwiyandikisha mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane tariki 13-14 Ukuboza 2017 hakazakurikiraho igikorwa cy’amajonjora y’ibanze.

Igikorwa kizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 mu karere ka Rubavu, 20 Mutarama 2018 mu karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 mu karere ka Kayonza mu gihe Kigali bazajonjora tariki 27 Mutarama 2018. Nyuma yo gutoranya abakobwa tariki 10 Gashyantare 2018 hazabaho irindi jonjora ry’ibanze rizitabirwa n’abakobwa mirongo itatu hakazavanwamo 20 berekeza mu mwiherero aho kuba cumi na batanu nk’ibisanzwe.

Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hazatangazwa Nyampinga w’u Rwanda igikorwa kizabera muri Kigali Convention Center aho kuba Camp Kigali nk’uko benshi bari babimenyereye. Usibye izi mpinduka zavuzwe ariko hamaze kwiyongeraho kuba abakobwa bazahatana bazakoreshwa ibizami mu gihe bari mu mwiherero. Ibi bizami byiswe Pre Judgement Exams bizakorwa ku buryo bwanditse kimwe no kubazwa (Interviews).

Iradukunda Elsa Nyampinga w’u Rwanda ucyuye igihe yabwiye abanyamakuru byinshi mu bikorwa yagiye akora ariko anagaragaza nyinshi mu mbogamizi yahuye nazo kimwe nuko yashimiye cyane abanyamakuru bamubaye hafi. Kimwe mu bikorwa yateguye kizanakomeza ni irushanwa ryo koga yatangaje ko rizaba ngarukamwaka. Iradukunda Elsa yishimiye uko yitwaye muri Miss World kabone nubwo atigeze abona ikamba.

Inkuru irambuye ni mukanya…

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Imodoka izahabwa Miss Rwanda 2018 bari bayizanye kuri Kigali Convention CenterMiss Rwanda 2018Miss Iradukunda n'abategura Miss Rwanda ubwo bari imbere y'abanyamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND