RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Uwera Nice watsindiwe i Musanze n’i Kayonza muri 2017 n'ubu yongeye avamo atarenze umutaru-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2018 9:52
1


Kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 ni bwo mu karere ka Kayonza habaga irushanwa ryo gushakisha abakobwa bazahagararira Intara y’Iburasirazuba, aha hagaragaye umwe mu bakobwa bari bitabiriye iri rushanwa muri 2017 akaza kuviramo muri aka karere ka Kayonza aho yongeye kuviramo muri uyu mwaka.



Umwaka ushize 2017 Uwera Nice yari yiyandikishirije guhatanira mu ntara y’Amajyaruguru icyakora aza gutsindwa, ibi byatumye uyu mukobwa ajya Iburasirazuba aho naho yahise avamo, gusa uyu mukobwa w’imyaka makumyabiri ntiyigeze acika intege cyane ko muri uyu mwaka wa 2018 nabwo yongeye kugerageza amahirwe bikarangira nabwo atarenze umutaru.

Uwera Nice umaze imyaka ibiri ahanyanyaza ngo arebe ko yakwegukana ikamba rya Miss Rwanda ariko ntibyamuhira, kuri iki cyumweru akimara guhatana abonye ko byanze yahise yitahira cyane ko umunyamakuru wa Inyarwanda.com washatse kumuvugisha yasanze yamaze kugenda.

Miss Rwanda 2017Uwera Nice yahereye i Musanze muri 2017 ntiyabasha gutambukaMiss Rwanda 2018

Uwera Nice muri 2017 byari byanze ko akomereza i KayonzaMiss Rwanda 2018Uwera Nice muri 2018 yongeye kuviramo i Kayonza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntare6 years ago
    Buriya yifitiye akabazo kari psychological disi... Buriya yumva ari mwiza w'igitangaza, ngo azi ubwenge nta ngere... Pole sana Mukobwa, subiza amaguru hasi, ugerageze ibindi.





Inyarwanda BACKGROUND