RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Uwase Teta Anitha arajwe ishinga no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2018 11:35
2


Muri iyi minsi kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro kiri kuvugwa cyane mu Rwanda ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018, aha abakobwa bose uko ari 35 bahagarariye intara zabo bari mu myiteguro ikomeye yo gushakisha abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzavamo uwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018.



Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com twagerageje kwegera bamwe mu bakobwa bari muri iri rushanwa kugira ngo bahabwe umwanya wo kubanza kubwira abanyarwanda imigabo n’imigambi mbere gato yuko batoranywamo abazajya mu mwiherero, aho bagomba kugaragaza ibyo bakora baramutse begukanye ikamba bityo nababatora bagatora bazi neza imigabo n’imigambi yabo batora.

Miss Rwanda 2018Uwase Teta Anitha waboneye itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018 mu mujyi wa Kigali

Uwase Teta Anitha umwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali, uyu mukobwa ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ko we aramutse agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 yarwanya ubushomeri mu rubyiruko cyane ko urubyiruko ari umubare munini w’abaturage u Rwanda bityo akaba yumva yafatanya n’urubyiruko kurwanya ubushomeri buri hagati yabo ubwabo bityo bakubaka igihugu cy’u Rwanda.

Uwase Teta Anitha watomboye nimero 30 bityo uburyo bwo kumutora bikaba ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare 30 ukohereza kuri 7333 bityo ukaba uhaye amahirwe uyu mukobwa uri muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA UWASE TETA ANITHA NIMERO 30 MU BAHATANIRA IKAMBA RYA MISS RWANDA 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • abashinyaguzi6 years ago
    Ariko abashinyaguzi baragwira ko na leta irema imyanya 200,000 y'akazi buri mwaka, ubushomeri bukanga bukiyongera we azahanga imirimo ingana iki ra? Aha nzaba mbarirwa pe!
  • john6 years ago
    ariko uyu mukobwa ibyo avuga arabizi koko, kurwanya ubushomeri na leta yarabinaniwe ikindi kandi nawe ubwe ni umushomeri gusa nugira amahirwe uzajyeho wirire ifaranga ibindi ubireke





Inyarwanda BACKGROUND