Muri iyi minsi kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro kiri kuvugwa cyane mu Rwanda ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018, aha abakobwa bose uko ari 35 bahagarariye intara zabo bari mu myiteguro ikomeye yo gushakisha abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzavamo uwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018.
Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com twagerageje kwegera bamwe mu bakobwa bari muri iri rushanwa kugira ngo bahabwe umwanya wo kubanza kubwira abanyarwanda imigabo n’imigambi mbere gato yuko batoranywamo abazajya mu mwiherero, aho bagomba kugaragaza ibyo bakora baramutse begukanye ikamba bityo nababatora bagatora bazi neza imigabo n’imigambi yabo batora.
Uwase Teta Anitha waboneye itike yo kwitabira Miss Rwanda 2018 mu mujyi wa Kigali
Uwase Teta Anitha umwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali, uyu mukobwa ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ko we aramutse agize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 yarwanya ubushomeri mu rubyiruko cyane ko urubyiruko ari umubare munini w’abaturage u Rwanda bityo akaba yumva yafatanya n’urubyiruko kurwanya ubushomeri buri hagati yabo ubwabo bityo bakubaka igihugu cy’u Rwanda.
Uwase Teta Anitha watomboye nimero 30 bityo uburyo bwo kumutora bikaba ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare 30 ukohereza kuri 7333 bityo ukaba uhaye amahirwe uyu mukobwa uri muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye umujyi wa Kigali.
TANGA IGITECYEREZO