RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Uwase Ndahiro Liliane wanikiriye abandi mu majwi arajwe ishinga no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/01/2018 16:03
4


Muri iyi minsi kimwe mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro kiri kuvugwa cyane mu Rwanda ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Abakobwa bose uko ari 35 bahagarariye intara zabo bari mu myiteguro ikomeye yo gushakisha abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzavamo uwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018.



Ku munsi wa gatatu w’amatora y’iri rushanwa, Uwase Ndahiro Liliane yigaranzuye Mushombakazi Jordan wari umaze iminsi abayoboye mu majwi batorerarwaho. Kuri ubu Uwase Ndahiro Liliane ni we uri imbere mu bandi aho afite amajwi arenga 16,000. Muri iyi minsi Inyarwanda.com turi kugenda tubagezaho imigabo n’imigambi ya bamwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018.

Uwase Ndahiro Liliane aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko aramutse agize amahirwe agatsindira iri kamba rya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2018, yashyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko cyane ko asanga ibiyobyabwenge ari kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry’urubyiruko kandi ruba ariyo mizero y’ejo hazaza h’igihugu.

Miss Rwanda 2018Uwase Ndahiro Liliane nimero 13 muri Miss Rwanda 2018

Uyu mukobwa kuri ubu uyoboye abandi mu majwi batorerwaho yabwiye Inyarwanda.com ko gukomeza kumushyigikira no kumuha amahirwe ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo “Miss” ugasiga akanya ukandika umubare 13 ari nayo nimero yatomboye ukohereza kuri 7333.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA UWASE NDAHIRO LILIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hatangimana hassan6 years ago
    Uwase ndahiro Liliane 3tuzamutora cyane kabisa niwe tuzatora kabisa
  • Claire6 years ago
    Lily nkwifurije gutsinda. Uburyo ukunda abantu natwe tuzakugarurira urwo rukundo tugutora,ubundi Imana izakujye imbere
  • Celestin6 years ago
    Ni gute umuntu ushaka kurebz urutonde abigenza muri aya marushanwa yo kohereza message.
  • 6 years ago
    BIZIMANA vincent





Inyarwanda BACKGROUND