RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Mike Karangwa ntari mu bagize akanama nkemurampaka, Sandrine Isheja na Papa Miss bongerewemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/01/2018 15:02
0


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru yuko mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda muri 2018 hari kuvugwa impinduka mu bagize akanama nkemurampaka bityo Mike Karangwa akaba atagaragara mu bagize aka kanama nkemurampaka k'iri rushanwa ritanga umukobwa umara umwaka yambaye ikamba rya Miss Rwanda.



Ibi byaje kuba impamo kuko mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018, Mike Karangwa ntabwo yigeze agaragara mu batoranyije abakobwa bahagararira intara y’Amajyaruguru igomba guherwaho, cyane ko ariyo iki gikorwa cyatangiriyemo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018,nkuko amakuru Inyarwanda.com ikura mu bantu ba hafi ba Mike Karangwa ngo ntabwo yari kuboneka cyane ko afite izindi gahunda zirimo n’ingendo azagirira hanze y’u Rwanda zatuma ataboneka neza muri iri rushanwa.

Mike Karangwa ni umwe mubagiye bagaragara kenshi mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda, ndetse abakurikiranira hafi iri rushanwa bahamya ko ashobora kuba arinawe wari umazew kugaragara kenshi muri aka kanama nkemurampaka. Kuri ubu Mike yasimbujwe Dr Ndahiro benshi bazi nka Papa Miss kuko ariwe watangije ibya Miss mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye.

Nyuma ya Musanze bari gushakishamo abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 baraza gukurikizaho Rubavu akarere bazashakishiurizamo abakobwa bazahagararira intara y’Uburengerazuba amarushanwa agomba kuba kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 hakazakurikiraho Amajyepfo, Uburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.  

RwabigwiRwabigwi Gilbert niwe wenyine wakoze 2017 usigaye mu kanama nkemurampakaMiss Rwanda 2018Sandrine Isheja yinjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss RwandaMiss Rwanda 2018Dr Higiro uzwi nka papa miss nawe asubiye mu kanama nkemurampaka

REBA HANO ABAKOBWA 6 BAZAHAGARARIRA AMAJYARUGURU MURI MISS RWANDA 2018

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKOBWA BATSINDIYE GUHAGARARIRA INTARA Y'AMAJYARUGURU MURI MISS RWANDA 2018

AMAFOTO:Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com

VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND