RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Mbere y'amasaha 24 ngo hamenyekane 20 bajya mu mwiherero, SMS zimaze kwinjiza asaga miliyoni 6

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/02/2018 15:49
1


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuba irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nyuma y'uko bashakishije abakobwa bazahagararira intara zose n'umujyi wa Kigali, kuri ubu hakurikiyeho igikorwa cyo gushakisha abakobwa 20 bagomba kuzajya mu mwiherero aba bakaba aribo bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2018.



Kuva ku cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 2Gashyantare 2018 ubwo baheruka gutangaza amajwi y'uko abakobwa bakurikirana mu majwi hari hamaze gutorwa amajwi 190949. Aya majwi iyo ukubye igiciro cy’ijwi rimwe usanga abantu bamaze gutora ba Nyampinga bo ubwabo bamaze kwinjiriza abategura iri rushanwa asaga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda cyane ko bamaze kwinjiza amafaranga y'u Rwanda angana na 5728470.

Aya yose ni amafaranga amaze kwinjira avuye mu majwi mu gihe cy’iminsi itageze kucyumweru byibuza hari gutorwa abakobwa ngo harebwe urusha abandi amajwi ari nawe uzahita abona itike yo kwinjira muri 20 bazajya mu mwiherero nta kindi kirebweho. Aya mafaranga yose yabonetse nyuma yo gutahura ko ijwi rimwe baba batoyeho umukobwa riba rigura amafaranga 30 y’u Rwanda (30Frw) , abakobwa 35 akaba ari bo bari gutorwamo 20 bazajya mu mwiherero.

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018Uwase Ndahiro Liliane ni we uyoboye abandi mu majwi

Ijonjora ry’abakobwa bazajya mu mwiherero riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 mu birori bizabera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga. Itike yo kwinjira muri ibi birori yashyizwe ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000Frw) mu myanya isanzwe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000Frw) mu myanya y’icyubahiro.

Kugeza kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ubwo hatangazwaga uko abakobwa barushanwa amajwi, Uwase Ndahiro Liliane ni we uyoboye abandi mu majwi aho afite 48202, uyu wenyine akaba amaze kwinjiriza abategura Miss Rwanda amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe (1 446 060).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tugirimana emmanuel6 years ago
    muraho twishimira iki gikorw kuko ninyamibwa kuko haribyinshi kidufasha





Inyarwanda BACKGROUND