Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 mu Rwanda hatangiye urugendo rwo gushakisha umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Elsa ugiye kumarana ikamba igihe cy’umwaka wose, aha uru rugendo rukaba rwatangiye hashakishwa abakobwa bazahagararira intara y’amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.
Amarushanwa yo gushakisha abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru yabereye mu karere ka Musanze kuri Hotel La Palme. Saa tanu za mu gitondo (11h00) ni bwo abanyamakuru ndetse n’ikipe itegura Miss Rwanda 2018 bari bageze mu mujyi wa Musanze kuri Hotel yabereyemo iki gikorwa. Bamwe mu bakobwa bahatanira iri kamba bari bamaze kuhagera bategereje guhangana.
Abakobwa bari batangiye kuhagera
Ikipe itegura Miss Rwanda yari iri gutunganya aho barushanyirizwaAho abakobwa baba batambukaIbyicaro by'abagize akanama nkemurampaka
Bamwe mu bari gutegura Miss Rwanda 2018
Bamwe mu baje kwiyamamaza bahageze kareAho abakobwa bifotorezaga
Saa 13:15: Abategura iri rushanwa batangiye kwandika imyirondoro y'abakobwa banabapima uburebure kugira ngo barebe niba bujuje ibisabwa kugira ngo umukobwa yitabire iri rushanwa.
David Bayingana mu bategura irushanwa rya Miss Rwanda 2018
Nyuma yo kureba niba umukobwa yujuje ibisabwa huzuzwaga ifishe ye akaba yinjiye mu irushanwa
Abakobwa bari kwiyandikisha ku bwinshi...
Abakobwa 19 ni bo biyandikishije mu ntara y’Amajyaruguru, 13 ni bo gusa bagaragaye mu karere ka Musanze, icyakora 10 gusa ni bo babashije guhatana abo akaba ari;Umuhoza Linda, Irebe Natacha Ursule,Umutoniwase Paula, Ingabire Divine, Ibuka Ines Carine, Usanase Shamim Irene, Ishimwe Belly Stecy, Ishimwe Henriette, Mutoniwase Alpha Buyinza na Umutesi Nicole. Aba akaba ari bo bahataniye guhagaraira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018.
Abagize akanama nkemurampaka
Iradukunda Elsa wambaye ikamba rya Miss Rwanda yari yaje kureba abahatanira kumusimburaAbakobwa 10 bahatanye baca imbere y'abagize akanama nkemurampaka
Usanase Shamim Irene ufite ibiro 57 upima metero 1.76
Ishimwe Belly Stecy w’ibiro 55, upima metero 1.70
Umuhoza Linda upima ibiro 59 metero 1.77
Andre Kareba umunyamakuru wa RBA niwe wari uyoboye iki gikorwa
Ingabire Divine upima ibiro 55 na metero 1.73
Umutesi Nicole w’ibiro 52 upima metero 1.70.
Ishimwe Henriette upima ibiro 52 na metero 1.70
Irebe Natacha Ursule Upima ibiro66 na metero 1.72
Ibuka Ines Carine Upima ibiro 50 na metero 1.70
Umutoniwase Paula Upima ibiro 65 na metero 1.72
Mutoniwase Alpha Buyinza upima ibiro 45 na metero 1.70
Ku isaa kumi n’iminota mirongo ine n’itanu ni bwo Sandrine Isheja nk'uhagarariye akanama nkemurampaka yatangiye gutangaza ibyashingiweho ngo batore abakobwa batandatu bazahagararira Intara y’Amajyaruguru aho yavuze ko bashingiye ku buranga, ubwenge ndetse n’umuco. Abakobwa 6 bakomeje ni:
Usanase Shamim Irene ufite ibiro 57 upima metero1.76
Ishimwe Belly Stecy w’ibiro 55, upima metero 1.70
Umuhoza Linda upima ibiro 59 metero 1.77
Ingabire Divine upima ibiro 55 na metero 1.73
Irebe Natacha Ursule Upima ibiro66 na metero 1.72
Umutoniwase Paula Upima ibiro 65 na metero 1.72
Abakobwa icumi mbere yo kumenyeshwa abatsinze
Batandatu bakomejeBashimiye bagenzi babo
REBA HANO ABAKOBWA 6 BAZAHAGARARIRA AMAJYARUGURU MURI MISS RWANDA 2018
AMAFOTO:Iradukunda Dieudonne-Inyarwanda.com
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO