RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Imyiteguro ya nyuma y’ibirori byo gushaka 20 bazajya mu mwiherero, abakobwa bize gutambuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/02/2018 10:21
0


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuba irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nyuma y'uko bashakishije abakobwa bazahagararira intara zose n'umujyi wa Kigali, kuri ubu hakurikiyeho igikorwa cyo gushakisha abakobwa 20 bagomba kuzajya mu mwiherero aba bakaba aribo bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2018.



Igikorwa cyo gutoranya abakobwa makumyabiri bazajya mu mwiherero byitezwe ko kigomba kubera mu ihema ry’I Gikondo ahasanzwe habera Expo, aha abakobwa 35 bahagarariye intara zose z’u Rwanda bakaza kunyura imbere y’akanama nkemurampaka aka kaza gutoranyamo 20 bagomba gukomeza mu irushanwa ndetse na 15 bagomba guhita bataha.

Inyarwanda.com twasuye aho aba bakobwa bakoreraga imyitozo ya nyuma mbere yuko umunsi nyiri zina wo gukuramo 20 bazajya mu mwiherero ugera. Tukigerayo, twasanze abakobwa bari kwitoza gutambuka ku rubyiniro rwasaga n'urwuzuye ndetse ubona imyiteguro yo kubaka no gutunganya mu cyumba kiberamo iki gitaramo iri kugana ku musozo. Iki gitaramo kiratangira saa kumi n’imwe z’i Kigali aho kwinjira biba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro.

Miss Rwanda 2018Abakobwa bari ku rubyiniro harebwa niba uko rwubatse bihagijeMiss Rwanda 2018Bari mu myiteguro ya nyumaMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Ibyuma bya muzika birateguye bimeze nezaMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Abakobwa bakoze imyiteguro ya nyuma mbere yuko igikorwa nyiri izina gitangira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND