Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali kuri Hilltop Hotel habereye irushanwa ryo gushakisha abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Kuri iyi nshuro hitabiriye abakobwa babiri bavukana ndetse b’impanga. Bombi babona amahirwe yo gukomeza.
Aba bakobwa b'impanga ni Uwankunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50 na Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 51. Izi mpanga zari mu bakobwa bari bahagarariye umujyi wa Kigali mu gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero ariho umwe yaviriyemo hagakomeza undi. Uwankunda Belinda ni we wabashije gukomeza mu gihe Umutoni Belise atabashije gukomeza.
Urukumbuzi rwari rwose
Ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 ni bwo abakobwa bose uko ari 20 batsindiye kwinjira mu mwiherero berekeje i Nyamata muri Golden Tulip ahari kubera uyu mwiherero, aha na Uwankunda Belinda niho yagendeye, icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko nyuma y’iminsi mike avuye mu rugo impanga ye yamukumbuye ikarwara urukumbuzi kugeza ubwo agiye kumureba igicuku.
Uwahaye amakuru Inyarwanda yavuze ko i saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 Umutoni Belise yari ageze i Nyamata muri Golden Tulip aho yari agiye kureba umuvandimwe we asanga bari kwiga isomo rya Fitness. Aba bombi bahoberanye bikomeye amarira aragwa nk'uko bigaragara mu mafoto twabashije kubona. Abandi bakobwa bari mu mwiherero bumiwe na cyane ko iri somo ryabaye rihagaze kugira ngo aba bombi babanze bahoberane bashirane urukumbuzi.
Bagihura amarira yari yose
Tubibutse ko aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibirori biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
TANGA IGITECYEREZO