RFL
Kigali

Miss Rwanda 2018: Impanga itarakomeje yarwaye urukumbuzi ijya gusura umuvandimwe mu mwiherero-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2018 20:55
9


Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali kuri Hilltop Hotel habereye irushanwa ryo gushakisha abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Kuri iyi nshuro hitabiriye abakobwa babiri bavukana ndetse b’impanga. Bombi babona amahirwe yo gukomeza.



Aba bakobwa b'impanga ni Uwankunda Belinda w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 50 na Umutoni Belise w’imyaka 22 upima metero 1.70 n’ibiro 51. Izi mpanga zari mu bakobwa bari bahagarariye umujyi wa Kigali mu gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero ariho umwe yaviriyemo hagakomeza undi. Uwankunda Belinda ni we wabashije gukomeza mu gihe Umutoni Belise atabashije gukomeza.

Miss Rwanda 2018Urukumbuzi rwari rwose 

Ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 ni bwo abakobwa bose uko ari 20 batsindiye kwinjira mu mwiherero berekeje i Nyamata muri Golden Tulip ahari kubera uyu mwiherero, aha na Uwankunda Belinda niho yagendeye, icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko nyuma y’iminsi mike avuye mu rugo impanga ye yamukumbuye ikarwara urukumbuzi kugeza ubwo agiye kumureba igicuku.

Uwahaye amakuru Inyarwanda yavuze ko i saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018 Umutoni Belise yari ageze i Nyamata muri Golden Tulip aho yari agiye kureba umuvandimwe we asanga bari kwiga isomo rya Fitness. Aba bombi bahoberanye bikomeye amarira aragwa nk'uko bigaragara mu mafoto twabashije kubona. Abandi bakobwa bari mu mwiherero bumiwe na cyane ko iri somo ryabaye rihagaze kugira ngo aba bombi babanze bahoberane bashirane urukumbuzi.

Miss Rwanda 2018Bagihura amarira yari yose

Tubibutse ko aba bakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018, ibirori biteganyijwe tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mr6 years ago
    sha baba bahaze ubuse barigira ibiki
  • Nina6 years ago
    Sha mukinisha impanga mwebwe imitima yabo iba irikumwe cyane burumwe abatekereza undi yoooo .
  • Kayihura Festus6 years ago
    Abana b'impanga burya baba bafitanye ubumwe bukomeye kuva bavuka (narababyaye),ni byiza kuba abashinzwe gutegura ibya Miss bamwemereye kubonana n'uwo muvandimwe we,bazanabikomeze kuko psychologiquement baruzuzanya(les jumelles),ndabashimiye
  • Rebero6 years ago
    Niko se ba Nyampinga, nimurebe ukuntu inkweto mwari mwambaye mwazijugunyanze nubwo mwaba mutari buzikoreshe siporo, ntabwo mwazishyira ku ruhande neza buri rukweto nurwarwo kugirango muhe umurongo ibyo mukora byose? Mwikosore nka ba Nyampida rero & kandi mukomeze mugire ibihe byiza. Impanga zo ndabona urukumbuzi ruzimereye nabi ariko ni byiza gukumburana.
  • Fiacre6 years ago
    Yooo!!!, ndeberq disi qba batoto
  • aline6 years ago
    ALIKODISI NUBUNDI BARAHEMUTSE KUBATANDUKANYA, IYOBABAREKA BAGAKOMEZABOMBI CG BAKAVIRAMOLIMWE BOMBI. NIZEREKO BABARETSE BAKARARANA MULIYO HOTEL BYIBUZE IRIJORO LIMWEGUSA
  • dd6 years ago
    aba nyampinga bafata hano usanga ari utwana tutari mature bihagije niyo mpamvu mu marushanwa international bavamo ari abanyuma, nta kintu cya life yo hanze baba bazi. ubwenge si ubwo gusubiza turiya tubazo tw amafuti baba baza muri selection. iyo bamwe bavuga ngo inka zifite amaboko kweli hihihihi, umunyarwanda kazi agomba kuba ateye nk igisabo bikamurisha hit kandi yavuze ubugoryi. abana bo mu mafiriti batazi hanze aha uko byifashe. ngo azafasha abana bo ku muhanda. ntabwo miss w imyaka 18, 19, 20, 21, 22 aba afite mu mutwe hakomeye ku buryo yahangana hanze. byibuze bajye bafata abafite nka 24-27
  • austin6 years ago
    nukuri nibyo niyo umwe ashatse bavugana ku buryo utabasha kumenya cg ngo nabo babigusobanurire, KUKO IYUMWE AGIZIKIBAZO MURUGORWE NUWOBASHAKANYE UNDARABYIYUMVAMO NUBWOYABARI IBURAYI CG MULI AMERICA, AHITAZA KUMUTABARA. emotions disi, bage babaha chance yo kubOnana kenshi kuko nundi performance ye ishobora kugabanuka akamererwa nabi ahomumuiherero ntibamenye ikibazo agize kdi yari kwitwara neza IYAMUBONAHAFI. TURABAKUNDA aba cheries
  • Uwimbabazi agnes6 years ago
    Ndumva nakomeza barekereyo impangaye





Inyarwanda BACKGROUND