RFL
Kigali

MISS RWANDA 2018: Imigabo n’imigambi ya Irebe Natacha uyoboye abandi mu majwi akaba anabitse amakamba 2 y’ubwiza-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2018 12:52
1


Irebe Natasha Ursule yamaze kwanikira bagenzi be 19 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu matora akorwa biciye kuri telefone. Uyu mukobwa kuri ubu uyoboye abandi mu majwi atangaza ko aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 yagerageza guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.



Uyu mukobwa ufite nimero 21 ari nawo mubare atorerwaho, yinjiye muri Miss Rwanda 2018 atsinze amajonjora ku itike yakuye mu Ntara y’Amajyaruguru ari nayo ahagarariye mu irushanwa. Ubu ni we uri ku mwanya wa mbere mu majwi y’ibanze mu bakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka, magingo aya akaba afite amajwi 1,530 mu itora ry’ibanze.

natachaIreba Natacha Ursule yinjiye mu irushanwa ahagarariye intara y'Amajyaruguru

Irebe Natacha ni inkumi ifite ibiro 66 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi. Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ko aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda yaharanira guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ariko na none akaba ngo yakangurira Abanyarwanda kurinda ibyiza igihugu gifite kugira ngo bitangirika.

Miss Rwanda 2018

Irebe Natacha yabaye Miss High School 2015

Miss Rwanda 2018Yanabaye kandi Miss Fawe 2015

Uyu mukobwa wegukanye amakamba abiri y’ubwiza muri 2015 aho yabaye Miss High School 2015 ndetse akaba na Miss Fawe Girls School muri uwo mwaka wa 2015. Icyo gihe ubwo yabaga Miss FAWE, Irebe Natacha yatangarije Inyarwanda.com ko mu mwaka wa 2018 yumva azaba Nyampinga w’u Rwanda, none nk'uko yabitangaje kuri ubu ari mu bahatana ndetse aherutse no gutoranywa mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzatanga Miss Rwanda 2018 cyane ko azamenyekana tariki 24 Gashyantare 2018.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA IREBE NATACHA URSULE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gtyt6 years ago
    ikibazo urabyibushye .... uzaba igisonga cya 1 cg cya 2





Inyarwanda BACKGROUND